Nirere Ingabire Immaculee ukekwaho kwica Igihozo Esther wari mu kigero cy’imyaka ibiri n’amezi atatu yatawe muri yombi, asobanurira Ubugenzacyaha icyamuteye kumwica akamuhisha mu gisenge cy’inzu.
Nyuma y’iminsi itanu uyu mwana apfuye ni bwo tariki 22 Nyakanga 2014 yatahuwe mu gisenge cy’inzu y’abaturanyi Nirere yakoragamo akazi ko mu rugo, bikaba byarateye urujijo kumenya uburyo yiciwe mu nzu y’abaturanyi nyina w’umwana yemezaga ko atakundaga kuhagenda cyane.
Nyuma yo kubura k’uyu mwana, Nirere na we yahise ava muri urwo rugo, Polisi ikaba yaramufatiye mu Karere ka Musanze kuwa Kabiri tariki 2 Nzeri agarurwa i Kigali aho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhima.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modetse Mbabazi yemeje ko Nirere yatawe muri yombi.
“Nibyo yarafashwe, ubu ari kuri Sitasiyo ya Muhima, yafatiwe mu Karere ka Musanze. Iperereza riracyakomeje, hari bimwe tugikeneye kumenya kuko yagaragaje zimwe mu mpamvu zamuteye kwica uriya mwana”.
Supt Mbabazi avuga ko Nirere yiyemerara ko ari we wishe umwana akamuhisha mu gisenge.
Yagize ati “Hari ibyo tugikurikirana kuko yavuze ko yishe uriya mwana Igihozo kugira ngo nyirabuja agaruke mu rugo rwe kuko yari amaze iminsi atahaba bitewe n’ibibazo yari yaragiranye n’umugabo we, turashaka kumenya niba koko ari umugambi bari bafitanye na nyirabuja”.
Abaturage bakekaga ko nyirabuja wa Nirere ari we waba yarivuganye uyu mwana kuko nyuma yo kugaruka mu rugo yari amaze iminsi atabamo ari we wihamagariye abashinzwe umutekano.



















TANGA IGITEKEREZO