IGIHE yageze ahantu hatandukanye haberaga ibiriro byo kwizihiza uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.
Ku murenge wa Gitega abaturage bari mu byiciro bitandukanye bateguye akarasisi ngo bagaragaze agaciro baha intwari n’ibyishimo baterwa n’ibikorwa by’indashyikirwa bagaragaje baharanira kubohora u Rwanda no kwerekana ubumwe bw’Abanyarwanda.
Umugore uhagarariye abandi mu Murenge wa Gitega, Uwimana Marie Claudine, yavuze ko bateguye akarasisi kugira ngo bagaragaze ko Intego ari ukudasobanya mu byo bakora byose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Karangwa Johnson, yatangaje ko uyu munsi bawibukaho intwari n’icyo ubwo butwari bwabo bumaze kugeza ku Rwanda.
Ati “Tuba twibuka izo mbaraga n’ubwo bwitange bw’izo ntwari zacu n’Umusaruro twazikuyemo, tuzirikana amahoro, umutekano n’iterambere dufite bikomoka kuri ubwo butwari.”
Mu murenge wa Rwezamenyo naho bahembye abarinzi b’igihango ku rwego rw’umurenge n’abandi bantu bakora ibikorwa by’indashyikirwa byagiye bigira aho bigeza Abanyarwanda.
Mukamusoni Nura utuye muri uwo murenge yahawe igihembo cyo kuba yarahishe abantu bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bararokoka, ubu bakaba barata ubutwari yabagaragarije.
Yavuze ko kuri we ubutwai ari umuhigo umuntu yiyemeza kandi akawugeraho. Ati “Njya guhisha aba bantu muri Jenoside nashoboraga kuba nabazira ariko sinatinye, sinatekerezaga ko naba nshimwa uyu munsi.”
Mu Murenge wa Nyarugunga Kalisa yagororewe inka
Mu Murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro naho Kalisa Gaspard yagororewe inka nk’umurinzi w’ihihango wagerageje kurokora abatutsi bagera kuri 30 bahigwaga muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Uretse iyo nka, Kalisa yanahawe umudari mu rwego rwo kumushimira ubutwari yagize bwo guhisha abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kalisa Gaspard, yabwiye IGIHE ko yarokoye abatutsi muri Jenoside kubera ko yari yarigishijwe ko abantu bose ari kimwe ndetse bangana imbere y’Imana.
Yagize ati “ Kugira ngo ngire ubwo butwari bwo guhisha abo bantu bagera kuri 30 byatewe n’uko mu itorero nsengeramo ry’Abadivantisite batwigishije ko abantu bose ari bamwe imbere y’Imana kuko twese dukomoka kuri Adamu.”
Umuyobozi w’ako Karere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yasabye abaturage kuzirikana cyane intwari zitandukanye zagiriye akamaro igihugu.
Yagize ati “ Icyo nsaba abaturage ni uko bajya bahora bazirikana intwari zose zagiriye akamaro iki gihugu kandi hakabaho no kubikuramo amasomo yewe bakanakurikiza ibyo zakoraga, kubera ko ubutwari bwahanze iki gihugu ari bwo bwanakigejeje ku bwiza gifite uyu munsi. Ubutwari bwaziranze si ubwo kwibagirana ahubwo ni ubwo kuzirikanwa.”

























TANGA IGITEKEREZO