Nyuma y’inkuru IGIHE yasohoye ivuga ku muzungu Roland Kastler ukomoka mu Budage ucuruza inyama mu mujyi hafi y’iguriro rya La Galette wavugaga ko ahohoterwa na Claudette Tsiapetraka ukomoka muri Madagascar ndetse akaba yarigeze no kumukubita ubugira kabiri, IGIHE yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi avuga ko icyo kibazo bakizi, ko Roland ari we nyirabayazana w’ikibazo.
Roland ngo wahisemo kunyuza ikibazo cye mu itangazamakuru nyuma y’uko kimurenze, ngo yanatanze ikirego kuri polisi inshuro zigeze muri ebyiri hagakorwa ihamagara (convocation) ariko Claudette ntiyitabe ahubwo akurira indege akigendera akazagaruka ikibazo cyarashize.
IGIHE ivugana na Supt Modetse Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Mujyi wa Kigali wumvaga ikibazo asanzwe akizi, yadusubije muri aya magambo: “Ntibakitwaze ibibazo bafite ngo bakuririze ibintu”.
Tumusabye kugira icyo avuga ku kuba Polisi y’Igihugu idatabara uyu mugabo uvuga ko ahohoterwa kandi ngo yaratanze ikirego, Supt Mbabazi yavuze ko uyu mugabo asobanukiwe uburyo umuntu asaba kurenganurwa, ati: “Niba kuri Sitasiyo ya Polisi bataragize icyo bamufasha yagakwiriye kuba yaragiye ku nzego za polisi zirenze sitasiyo”. Supt Mbabazi akavuga ko Roland azi ubuyobozi bwa Polisi no ku rwego rw’umujyi yagakwiriye kuba abageraho bakamutabara.
Roland niwe nyirabayazana w’ibibazo…
Ku bwa Supt Mbabazi, Roland niwe nyirabayazana w’ikibazo ngo kuko ari we usagarira Claudette mu iguriro rye.
By’umwihariko ku bijyanye no kuba Roland avuga ko yakubiswe, Supt Mbabazi avuga ko kuwa Gatandatu ushize ari bwo uyu mudage yinjiye mu iguriro rya La Galette agashaka kwihereza icupa rya Wisiki (Whisky) ryari inyuma y’ameza bakiriraho abakiriya (inyuma ya comptoir) ku ngufu ngo ni bwo yarirwaniye na Claudette, uyu mugore arimushikuje ni bwo Roland yikubise hasi amadarubindi ye amukomeretsa hejuru y’ijisho.
Supt Mbabazi akavuga ko ntaho bihuriye n’amakuru atangwa ko Claudette yaba yarakubise ingumi uyu muzungu.
Bamwe ntibacira uyu muzungu akari urutega …
N’ubwo bamwe mu bakozi bakorera Claudette Tsiapetraka muri La Galette bavuga ko ari umunyamahane cyane, bimwe mu bitekerezo byatanzwe ku nkuru twanditse mbere bigaragaza ko Roland nawe atari miseke igoroye. Aha turabagezaho bimwe muri byo, gusa amagambo arimo ibitutsi cyangwa gusesereza turayasimbuza utudomo:
“Umva mwese mushyigikiye uyu muzungu kandi si byo kuko n’umugore nta cyo yatangaje. Ese kuki buri gihe … kizungu kimushotora umugabo we Mike adahari? N’umugore w’uyu muzungu witwa Melissa nawe ni … niwe wiyenza kuri Claudette amutuka ngo ni … kandi nawe ntazi ko uriya muzungu yamukuye … Niwe wabanje kumuprovoquant”
“Umugore w’uyu muzungu agira amatiku ni nawe nyirabayazana ajya atuma uyu mugabo we ngo ajye gukubita Claudette. Claudette ararengana rwose. Uyu muzungu nawe agira umutima mubi usanga areba nabi abanyarwanda”.
“Reka tuvugishe ukuri uyu mugore n’ubwo atari shyashya ararengana, mubanze mwibaze. Ese umugore ashobora kugera aho arwana n’umugabo ari nta cyo bapfa koko? Uwo mugabo uterana amagambo n’umugore akagera aho amusimbukira uwo mugabo we nta kibazo afite? Ahubwo ku bwanjye kuko maranye nabo igihe kinini uyu mugabo nta bwo … nkurikije impanuro yahawe ku mwifatire ye ya buri munsi kuro uyu mugore wa mwene wabo nyir’ugukubita afite ikibazo ahubwo arababeshya uyu mugore nta shyari yabagirira na buhoro ni umunyemari n’umugabo we na GB bavuga nayo barayitijwe si iyabo niba bayishaka bayibona ku neza kuko uyu mugabo uvugwa nawe n’ubwo ayihagarariye ni umukozi wa shebuja. Uyu mugore arasuzuguwe cyane n’uyu mugabo reka amukosore uyu mugabo yibagiwe ko ibyo yagezeho byose abikesha uyu mugore n’umugabo we bamuhaye akazi bamucumbikira iwabo mu rugo igihe kitari gito amaze kwirukanwa no kurwana muri BCK ibye nta bwo byoroshye abaye ari uvugisha ukuri mwese mwamukubita akaba n’umurasciste (agira irondakoko) mubi uko mumubona hariya turamuziiiiiiiiiiiii”
[email protected]
Foto: Thamimu, archives



















TANGA IGITEKEREZO