00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umudage ucuruza inyama ahangayikishijwe n’umugore umutoteza akanamukubita

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 19 May 2014 saa 06:22
Yasuwe :

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 nibwo Umudage Roland Kastler, umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali yageze ku biro bya IGIHE, avuga ko ahangayikishijwe cyane n’umugore uhora amutoteza kugeza ubwo aherutse kumukubitira mu ruhame.
Roland ucururiza inyama mu nyubako ikoreramo iguriro rizwi nka ‘La Galette’ yageze aho IGIHE ikorera aherekejwe n’umugore we w’Umunyarwandakazi.
Mu ijwi ryuzuye agahinda Roland yavugaga ko umugore witwa Tsiapetraka Claudette (…)

Ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2014 nibwo Umudage Roland Kastler, umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Kigali yageze ku biro bya IGIHE, avuga ko ahangayikishijwe cyane n’umugore uhora amutoteza kugeza ubwo aherutse kumukubitira mu ruhame.

Roland ucururiza inyama mu nyubako ikoreramo iguriro rizwi nka ‘La Galette’ yageze aho IGIHE ikorera aherekejwe n’umugore we w’Umunyarwandakazi.

Mu ijwi ryuzuye agahinda Roland yavugaga ko umugore witwa Tsiapetraka Claudette ukomoka muri Madagascar ari we nyir’iguriro rya La Galette babanje gukorera ubucuruzi hamwe ariko bukeye baratandukana, ari nabwo Roland yahise atangira gucuruza wenyine, ashinga iguriro ry’ inyama (boucherie/ butchery) rizwi nka ‘Germany Butchery’ riri ku muhanda wo munsi ya La Galette.

Roland avuga ko hashize igihe gito ari bwo Claudette yatangiye kumutoteza, akajya ahora amwanduranyaho. Bimwe mu bikorwa Roland avuga ko uyu mucuruzikazi yamukoreraga harimo nko kuba yarazaga agafata inyama z’amafaranga menshi ntiyishyure, yamwishyuza agatukwa bikomeye ndetse ngo Claudette yigeze kumusanga yicaye anywa ikawa arayifata akayimumenaho.

Ubwo Roland yaherukaga gukubitwa yarakomerekejwe bikomeye

Roland wahisemo gushyira ikibazo cye mu itangazamakuru yavuze ko yabibwiye Polisi y’Igihugu, kuri ubu umugore akaba amaze kohererezwa ihamagaza (convocation) inshuro ebyiri, ariko akanga kwitaba. Yongeyeho ko iyo amaze kumuhemukira ngo ahita yurira indege agasanga umugabo we, akazagaruka bimaze gusa nk’ibyibagirana.

Icyababaje Roland Kastler kurusha ibindi ni uko ngo uyu mugore atinyuka no kumukubita kuko ubwo twavuganaga yaje yitwaje amafoto y’uburyo aherutse kumukubita ingumi akamukomeretsa, ndetse akaba yari yambaye amadarubindi yamenetse ubwo yakubitwaga. Ibi ngo bikaba bimaze kuba inshuro zigeze kuri ebyiri.

Aganira na IGIHE, Roland Kastler yatangaje ko atarabasha kumenya icyo Claudette amuziza gusa agakeka ko ari amashyari y’ubukeba (mukeeba), ibintu bidatangaje cyane mu bucuruzi.

Igikomere cya Roland cyadozwe n'abaganga

Nk’uko Roland yakomeje abivuga, ngo uretse kumusanga mu bantu akamukubita, ngo ubushotoranyi amukorera akenshi buba bushingiye ku bitutsi by’urukozasoni akenshi bikorwa buri munsi.

Ubwo twajyaga aho aba bacuruzi bombi bakorera, abakozi ku mpande zombi bavuga ko gukubitwa kwa Roland bimaze imyaka ibiri isaga.

Kuvugana n’abakozi b’impande zombi byabanje kutugora cyane bitewe n’uko batinya amahane y’uyu mugore, aho ngo ajya abahukamo akabakubita bose.

Umwe mu bakozi ba La Galette wanze gutangaza izina rye kuko avuga ko uyu mugore abimenye yamwirukana nta nteguza yabwiye IGIHE ko ibi byose bibaho iyo Maike (umugabo wa Claudette nawe ukomoka mu Budage) adahari ngo nibwo intonganya zitangira, aho Claudette anyuzamo akinjira aho Roland acururiza agafata inyama akagenda atishyuye ubundi yahasanga Roland akamutuka.

Umwe mu bakozi b’ iguriro ry’inyama rya Roland yatangarije IGIHE ko muri iyi minsi bimeze nabi. Yasobanuye ko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ari bwo Claudette Tsiapetraka yagiye aho Roland acururiza inyama afata amaguru y’inkoko afite agaciro k’ibihumbi 8,670 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’inyama zoroshye z’inka zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 17,100 abwira abakozi ba Roland ko adafite amafaranga yo kwishyura. Ngo ubwo Roland yamushyiraga fagitire nibwo Claudette yamukubitaga ingumi amutunguye aramukomeretsa.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, uyu Claudette yatwemereye ko aza kuduha amakuru ku ruhande rwe, ariko twakomeje kumuhamagara ageraho adusubiza ati: "Mwandike ibyo Roland yababwiye birahagije".

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages