Amakuru atangazwa n’ibitaro bya Polisi bya Kacyiru avuga ko hari umusore watawe muri yombi yahohoteye abana b’abahungu b’abanyeshuri bagera kuri batanu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, CP Dr Daniel Nyamwasa, ku wa 6 Mata 2013 yatangarije IGIHE ko abo bana b’abahungu bafaswe n’uwo musore biga mu mashuri abanza, ndetse bose bari munsi y’imyaka 12 y’amavuko.
Uwo musore akaba yaragendaga ahamaraga umwe umwe akamuhohotera yarangiza agahita abereka inkota ngo nihagira ubivuga azayimutera.
CP Dr Nyamwasa ati “Tumaze kwakira ibibazo by’abahungu bahohoterwa bari hagati y’imyaka 5 na 12. Abana batanu b’abanyeshuri aho banyuraga hari umuhungu ukora akazi ko kudoda, yaje kujya abakinisha abaha utubombo, nyuma aza kubinjiza mu cyumba akajya abahohotera.”
Abana bakomeje guhohoterwa muri ubwo buryo ariko rimwe umwana aza kugira ikibazo kuko hari hasadutse abibwira nyina ko ari umusore wajyaga amuhohotera akamutera ubwoba ko azamutera inkota. Nyina yabibwiye Polisi y’igihugu n’umwana bamujyana kwa muganga nyuma y’iminsi, Polisi ikora iperereza.
Dr Daniel Nyamwasa avuga ko uwo musore yatawe muri yombi ndetse akaba anemera icyaha.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali SSP Urbain Mwiseneza yatangarije IGIHE ko ukoze icyaha nk’icyo ahanishwa amategeko yo gufata ku ngufu abana bato.
Abatinganyi bo mu mujyi wa Kigali bamagana ibyo bikorwa bya mugenzi wabo, bakavuga ko akwiye guhanwa n’amategeko kuko yakoze ihohotera.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati "Ibyo ni uguhohotera rwose, nta muntu ushobora kubishyigikira, kubona umuntu mukuru n’abana bato... uwo wabikoze ashakirwe ibihano kandi bimukwiriye."
Yakomeje atanga inama ku bandi batinganyi ko bagomba kwiyubaha no kwihesha agaciro cyane birinda ibikorwa byo guhohotera abana.



















TANGA IGITEKEREZO