Amakuru aturuka mu baturage biremeraga iyi mirwano yaberaga hafi y’inyubako nshya y’Abashinwa (T 2000) ubwo uyu mugore yarwanaga n’uyu mupolisi saa kumi n’imwe zo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Weurwe, bavuga ko byatewe n’uko hari abatekamutwe basigaye biyita abapolisi bakabambura ibicuruzwa byabo.
Uyu mugore uzwi ku zina rya Kazungu, mu Kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yambikwagwa amapingu n’abandi bapolisi nyuma yo kurwana na mugenzi wabo utari yambaye imyenda y’akazi cyangwa amugaragaza ko ashinzwe umutekano, yavuze ko yabitewe n’uko nta kintu na kimwe cyamugaragarizaga ko ue kumufata ari umupolisi.
Yagize ati “ Si ubwa mbere haza abantu bakatwambura ibicuruzwa byacu yaba; hari n’abajura basigaye basonza batubona bakiyita abapolisi kugira ngo babitwambure.”
Yakomje avuga ko icyatumye arwana n’uyu musore ari uko yamenye ko atari umupolisi na gato.
Yagize ati “Twarwanye ibikurikira byose bibe ariko byatewe n’uko nangaga ko yanyambura igishoro cyanjye kuko nta handi hantu mfite nakura ikindi.”
Gusa umunyamakuru wa IGIHE yagerageje kuganiza uyu musore wakubiswe n’umuzunguzajyi agaragaza ko atari umupolisi ahubwo ari umu-Dasso.
Yagize ati “ Hoya ntabwo nakubwira byinshi gusa njye sindi umupolisi ariko nkora akazi ku mutekano muri Dasso.”
Kubijyanye n’abapolisi bafata abantu bacuruza mu nzira ntabibaranga bafite cyangwa se batambaye imyenda y’akazi bambaye,Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda, CSP Celestin Twahirwa, avuga ko umupololisi bitamusaba kwambara imyenda kubera ko abantu benshi babahunga ariko akavuga ko iyo babafashe babibwira.
Naho kubijyanye n’aho ibintu bifatwa na Polisi yaba ibyo kurya cyangwa imyambaro bijyanwa, avuga ko ku karere byafatiwemo ari ko kamenya icyo kabikoresha.
Gusa nubwo umuvugizi agaragaza ko aba bapolisi bafata abantu bacuruza mu kajagari atari ngombwa kwambara imyenda y’akazi, bamwe mu baturage batandukanye bakunze gutembere mu Mujyi wa Kigali bagaragaza ko na bo bibabangamira.
Musoni Kevin utuye mu Murenge wa Muhima, avuga ko polisi yari ikwiye gufata izindi ngamba ikoresha kuko hari igihe kinini usanga abirukanswa bagwisha cyangwa bagahutaza abagenzi.
Yagize ati “Hari igihe ubona birukanse ku muntu agahutaza nk’umugore utwite cyangwa umusaza wajya kureba umwirukankije ugasanga nta myenda yambaye.”



















TANGA IGITEKEREZO