Ikozehasi uhora ahetse umwana we w’umukobwa ahantu hose agiye dore ko anakora akazi k’ubucuruzi bw’imiti ya Kinyarwanda, avuga ko mu buzima bwe atazibagirwa bimwe mu bikomere yatewe n’umugore yari yashatse.
Avuga ko yahuriye n’umukobwa mu kabari, baraganira amubwira ko yicuruza (akora uburaya) kubera gushakisha imibereho, ko ariko abonye umugabo yabureka.
Mu kiganiro na IGIHE, Ikozehasi avuga ko nyuma yo guhuza urugwiro n’uwo mwari ucuruza umubiri, yamuguriye inzoga (icupa rimwe) bahita bemeranya ko abaye umugore we maze baratahana, ndetse ngo icyo gihe ibyishimo byari byinshi yizeye ko abonye umufasha.
Ati “Twabaye tukiryama ntangiye kumukorakora aranga ahita ambwira ngo mubabarire, kuko atari yambwiye ko atwite birantungura cyane.”
Ikozehasi avuga ko bitewe n’uburyo yari yakunze uwo mukobwa yamugiriye impuhwe amubwira ko nta kibazo yemeye kuzarera umwana azabyara.
Ati “Bwaracyeye nka saa mbiri afatwa n’inda ampa mituweli ye tujyana ku bitaro byo ku Muhima, nta gihe kinini yahamaze kuko yahise abyara umukobwa.”
Nyuma y’uko uwo mugore abyaye, Ikozehasi avuga ko yakoresheje uko ashoboye bijyanye n’ubushobozi bwe agaha umugore we icyo yifuje cyose kugira ngo atazasubira mu buraya.
Hashize imyaka ibiri na we yaje kumutera inda babyara undi mwana w’umukobwa, ariko mu mibanire yabo hatangira kuza uruntu runtu kubera ko umukobwa yari atangiye gusubira mu ngeso z’uburaya.
Ikozehasi ati “Akimara kumbyarira umwana yahise asubira mu buraya ku buryo hari n’igihe atararaga iwanjye nanajya kumucyura aho yagiye gutegera akambwira ko azi inzira imutahana nkabyihanganira.”
Akomeza avuga ingorane zikomeye yazigize ubwo yasaga nk’uhomba akinjiza amafaranga 500 gusa ku munsi aho kwinjiza ibihumbi 2 nk’uko byahoze.
Ati “Nyir’inzu yatangiye na we kujya arongora umugore wanjye, yewe bigera n’aho n’umugore ansigira umwana w’amezi Icyenda, nirukanwa mu nzu nabagamo kubera ko ntabonaga ayo kuyishyura”.
Ikozehasi ubu yiriranwa umwana w’umukobwa ku mugongo, akaba acururiza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, ku buryo umubonye wese amugirira impuhwe bitewe n’uburyo aba ameze.
Ikozehasi avuga ko abonye ubufasha atabwanga ko ariko “uwiyishe ataririrwa” akongeraho ko isomo yakuye mu byamubayeho ari uko “ntawe ukwiye kubona isha itamba ngo ate n’urwo yari yambaye”, kandi buri wese akazirikana ko ubugiraneza bw’inkware bwayigonze ijosi.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO