00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umugororwa yishwe arashwe agerageza gutorokera ku rukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 December 2016 saa 12:38
Yasuwe :

Umugororwa witwa Ndayisenga Wellars wari ufungiye muri gereza ya Gasabo, yishwe arashwe kuri uyu wa Gatatu ubwo yageragezaga gutoroka mu gihe yari yagiye kuburana.

Ubwo uyu mugororwa yari yagiye kuburanira ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ngo yasabye uruhushya rwo kujya mu bwiherero maze agezeyo ahita yifungura amapingu akuramo imyenda ahita yiruka, maze umucungagereza amukurikira aho yagendaga aca mu bipangu, ahita amurasa ahasiga ubuzima.

Ndayisenga yakomokaga mu Kagari ka Kibagabaga, Umurenge wa Kimironko, akaba yari afungiye icyaha cy’ubujura buciye icyuho, aho yari yarakatiwe gufungwa burundu, ndetse akaba yarashwe ubwo yari yagiye mu rukiko kujuririra iki gihano.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa,RCS, SIP Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko uyu mugororwa yarashwe ubwo yashakaga gutoroka mu gihe yari mu bwiherero.

Ati “Nibyo, yarashwe ahagana saa yine, yagiye kuburana ubujurire ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, asaba kujya kwiherera. Yagezemo yifungura amapingu kuko twamenye ko yari afite urufunguzo rwayo, maze yiyambura imyenda, asohoka yiruka, umucungagereza amwirukaho aramurasa ahasiga ubuzima.”

SIP Sengabo yasobanuye ko ubusanzwe umugororwa iyo ashatse kujya mu bwiherero, ngo umucungagereza amwambura ipingu ku kuboko kumwe, ari nabyo bisa n’ibyafashishe Ndayisenga kwifungura bitewe n’uko yari afite urufunguzo.

Ndayisenga kandi ngo yasanganywe telefoni ngendanwa bikekwa ko uyu mugambi wari wateguwe abifashijwemo n’abo mu muryango we.

SIP Sengabo yavuze ko hatangiye iperereza rya polisi kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uyu mugambi wa Ndayisenga. Yagiriye inama abagororwa kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko akenshi bigira ingaruka ku mutekano harimo no gutakaza ubuzima.

Yasabye kandi abaturage kwirinda gufasha abagororwa gutoroka, kuko uwo bigaragayeho abihanirwa by’intangarugero.

Muri Mata uyu mwaka, nabwo umugororwa wo kuri Gereza ya Huye witwaga Nakabeza Theophile yarasiwe ku rukiko rw’ibanze rwa Ngoma ubwo yarwanyaga umucungagereza ashaka gutoroka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages