Iyo nzu yasenywe yari igizwe n’inyubako Ebyiri zakorerwagamo ubucuruzi mu gishanga cy’umugezi wa Nyabugogo, ikaba yari irimo n’igaraje.
Kuwa 27 Kanama 2015 ni bwo abakozi b’Umujyi wa Kigali baherekejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, baje kuyisenya ku mugaragaro.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Bruno Rangira, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yatangaje ko iyi nzu yasenywe kubera impamvu Ebyiri z’ibanze, zirimo kuba yarubatswe nta byangombwa, ndetse ikanubakwa mu gishanga kandi bibujijwe.
Rangira ati “Ikintu cyatumye isenywa ni uko yubatse ahantu hatagenewe kubakwa, ahubwo hakenewe kubungabungwa, ikindi kandi banayubatse nta byangombwa byo kubaka bafite.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo Umujyi wa Kigali ufate icyemezo cyo kuza gusenya iyi nzu, banyirayo babanje gusabwa n’Umurenge wa Kimisagara kuyisenyera bitarenze itariki ya 24 Kanama muri uyu mwaka, banga kubyubahiriza.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yasabye abanyarwanda cyane cyane abanyakigali kubahiriza amategeko ababuza kubaka mu bishanga n’ahandi aho ari ho hose nk’ahari ibidukikije kuko itegeko ryo muri 2005 rirengera ibidukikije ribuza kubaka ahantu hose hagenewe kubungabungwa.
Gusa ubwo basenyaga iyi nzu umunyamakuru wa IGIHE yagerageje uburyo bwose bushoboka yaganira na banyirayo ariko ntibabasha kuboneka.



















TANGA IGITEKEREZO