00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umukarasi yagonzwe n’imodoka ari kwishyuza 100 Rwf

Yanditswe na

Bukuru J.C

Kuya 5 February 2015 saa 10:32
Yasuwe :

Bisi itwara abagenzi yagonze umwe mu bahamagara abagenzi ngo banjye mu modoka, gicamunsi cyo ku wa gatatu ku ya 4 Gashyantare 2015 mu mujyi wa Kigali imbere y’inyubako ya ‘City Plaza’.
Abari aho byabereye bavuga ko uwo musore uzwi ku izina rya ‘ Rukara ’ ubwo yari amaze guhamagara abagenzi ngo bajye mu modoka, ushinzwe kubinjiza (komvuwayeri/Convoyeur) yanze kumwishyura, ari nabyo bivugwa kuba intandaro y’iyi mpanuka.
Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati “Umukarasi yahamagaye (…)

Bisi itwara abagenzi yagonze umwe mu bahamagara abagenzi ngo banjye mu modoka, gicamunsi cyo ku wa gatatu ku ya 4 Gashyantare 2015 mu mujyi wa Kigali imbere y’inyubako ya ‘City Plaza’.

Abari aho byabereye bavuga ko uwo musore uzwi ku izina rya ‘ Rukara ’ ubwo yari amaze guhamagara abagenzi ngo bajye mu modoka, ushinzwe kubinjiza (komvuwayeri/Convoyeur) yanze kumwishyura, ari nabyo bivugwa kuba intandaro y’iyi mpanuka.

Polisi yahise ihagoboka

Umwe mu babonye uko byagenze yagize ati “Umukarasi yahamagaye abagenzi ngo bajye muri Bisi ya KBS, imaze kuzura kumvuwayeri yanga kumwishyura. Undi nawe yurira imodoka igenda agirango bamwishyure. Twumvaga asakuza avuga ngo wampaye ijana ryange(100frws). “

Yunzemo ati “ Twagiye kubona tubona komvuwayeri aramusunitse, akaguru kamwe kari hasi akandi kakiri mu modoka , ipine ry’inyuma ry’imodoka ryahise rinyura hejuru y’akaguru yari yamanuye hasi, nuko tubona yituye hasi.’

Undi we yavuze ko Rukara yacitse akaguru.

Ati ‘Bagombaga kumwishyura 200, kuko yahamagaye abagenzi imodoka ikuzura, noneho abonye banze kumwishyura asaba ko bamuha amafaranga ijana yonyine, nayo barayamwima niko kurira imodoka irimo kugenda agirango bamwishyure. Komwuwayeri yamusunitse , noneho ipine y’inyuma rihita rimuca akaguru .’

Rukara uhamagara abagenzi yagongewe mu Mujyi wa Kigali hagati

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi ikorera mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda, yatangarije IGIHE ko iyi mpanuka yabaye ku isaha ya 17h10, aho “Bus Youton RAC 878R” , yari itwawe na Rudasingwa Jean Pierre yagonze umunyamaguru witwa Hakizimana Jean Damascene agakomereka ariko yirinda kugira icyo yongeraho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages