Nyiransabiyaremye Asinati utuye mu Kagari ka Rugarama, mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, aratabaza arasaba ubufasha bw’inzego zose ngo asubizwe ikibanza cye yambuwe n’amwe mu masosiye y’ubwubatsi.
Ikibazo cya Nyiransabiyaremye cyatangiye mu mwaka ushize wa 2012, kugeza magingo aya uwo Nyiransabiyaremye aracyasiragira mu nzego z’ubutegetsi, ariko nta muti uraboneka ku kibazo cye.
Mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza, IGIHE twasuye Nyiransabiyaremye, ikibanza cy’uyu mukecuru cyari kirimo umusozi w’itaka, yewe n’urugo rwe rwari rumaze kugwa kubera itaka ryari ryarusatiriye. Icyo gihe inzego zitandukanye ziyemeje ko zigiye gukurikirana no kurangiza icyo kibazo, ariko nta cyakozwe.
Yatangarije IGIHE ko iri taka ryamenwaga na Sosiyete NPD COTRACO nyuma y’aho umuyobozi w’umurenge wa Nyamirambo Nkurunziza Alexes yashatse uburyo iki kibazo cyakemuka nibwo haje kugaragara ko ibi bikorwa byakorwaga na Sosiyete NPD COTRACO ndetse na EMG Construction Ltd ari nayo ishyirwa mu majwi n’abantu bose bahuriye muri iki kibazo ko ariyo idafite ubushake mu gukemura iki kibazo.
Nyiransabiyaremye umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavukao, aganira na IGIHE ubwo yari yadusuye kuri uyu wa Kane 23 Gicurasi 2013 yadutangarije ko na n’ubu akirukanka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali abasaba ko bamurenganura. Iki kibazo ngo Akarere ka Nyarugenge kari kagishyize mu maboko y’Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamirambo Nkurunziza Alexis ariko akaba yaramaze kwandikira umujyi wa Kigali avuga ko ikibazo atagishobora.
IGIHE kiganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo Nkurunziza Alexis yadutangarije ko iki kibazo cya Nyiransabiyaremye yagerageje gushaka uburyo cyakemuka mu mwaka 2012 ariko biranga birananirana ahubwo agira inama Nyiransabiyaremye ko yakwiyambaza ubutabera bukamurenganura.
Nkurunziza Alexis ati “ Nonese umuntu yanze gukora icyo umusaba wajya kumwitendeka ku gakanu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo yatangarije IGIHE ko EMG Construction Ltd ariyo yabaye nyirabayazana no kudakemuka kw’ikibazo.
Ati “ Mu kwezi k’Ukuboza 2012 nashatse uburyo iki kibazo cyakemuka mpamagara NPD COTRACO na EMG Construction Ltd barahagera, NPD COTRACO isaba EMG Construction Ltd kubanza ikavanaho itaka yamennye mu nzira EMG Construction Ltd ivunira ibiti mu matwi kugeza na n’ubu. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete barabuhamagara bukemera ko bagiye kuza kubikuraho ariko kugeza na n’ubu nta kirakorwa.”
Semitari Vedaste ushinzwe ibikorwa bya NPD COTRACO aganira na IGIHE yadutangarije ko ibyo babarega nta kuri kurimo ati “ Tujya kumena itaka mu kibanza cya Asinati twari twabyumvikanyeho nawe ubwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge kugera ku Mudugudu ngo dusibe ahantu hari haracukuwe amabuye y’agaciro twarahasibye adusabye ko duhagarara turahagarara, nibwo EMG yatangiraga kuhamena itaka. EMG Construction Ltd nikureho itaka yamennye natwe ibyo bazadusaba tuzabikora.”
Twaganiriye n’Umuyobozi w’Akarere Nyarugenge Mukasonga Solange atubwira ko iki kibazo kirebwa n’Umujyi wa Kigali kuko ariwo ugirana amasezerano n’amasosiyete akora umuhanda.
Mu kiganiro twagiranye na Fidele Ndayisaba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yadutangarije ko atazi icyo kibazo yewe ari nabwo bwa mbere acyumvishe ati “ Ndaje nshake uburyo nkikurikirana ntabwo nari nkizi ni wowe ukimbwiye bwa mbere.”
Twashatse kuvugana n’Ubuyobozi bwa EMG Construction Ltd bushinjwa kuba nyirabayazana w’iki kibazo cy’akarengane gakorerwa Nyiransabiyaremye ariko ntabwo bigeze bitaba telefone igendanwa, kuko twabahamagaye inshuro zirenga eshatu zose.
Nyiransabiyaremye Asinati yatangiye guhabwa ikizere cyo gukemurirwa ikibazo cye mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2012 na n’ubu aracyasiragira mu buyobozi ngo bumufashe gushaka uburyo yasubizwa ubutaka bwe.



















TANGA IGITEKEREZO