Ahagana saa yine n’igice kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Gashyantare 2017, ni bwo iyi mpanuka yatewe n’uwo mukobwa uyobora, akaninjiza abagenzi mu modoka, yakoze impanuka akomereka bikomeye ukuguru kw’iburyo.
Ababonye iby’iyo mpanuka, bavuga ko uwo mukobwa yahengereye umushoferi avuye mu modoka, yinjiramo ajya kwicara atangira kuyikinisha kandi icyaka, ifata umuriro igonga umuturirwa uri kubakwa.
Uwitwa umuhire Innocent yagize ati “ Twe twrai tuvuye ii Nyanza tugezeha tuva mu modoka n’umushoferi nibwo nabonye uriya mukobwa yinjiye mu modoka gusa sinzi uko byagenze nashidutse imodoka iri kwiruka cyane igenda igonga hariya.”
Umukozi wa Rayol ushinzwe ingendo witwa Mugisha Chauteur, yabwiye IGIHE ko batazi icyateye iyo mpanuka, baracyakurikirana.
Nyuma yo gukora iyi mpanuka, kugira ngo uyu mukobwa akurwemo muri iyo bisi byasabye amasaha abiri kuko amaguru ye yari yafatiwe muri bimwe mu byuma by’iyo modoka byari byangiritse.
Akimaragukurwamo Umuhoza Clementine yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara ajyanwa muri bitaro bya CHUK.



















TANGA IGITEKEREZO