00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umukozi ukora isuku muri UTC yishe mugenzi we

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 15 November 2017 saa 11:36
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Sindikubwabo Jean Bosco ukora isuku mu nyubako ya Union Trade Center (yahoze ari iy’umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tirbert, iheruka gutezwa cyamunara), yakubise umukoropesho mugenzi we bakoranaga witwa Ndahimana Gerard ahita apfa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko uwo mukoze yakubise mugenzi we bari gukora isuku.

Yagize ati “Byabaye muri iri joro ryakeye mu ma saa 21 h30, aho abakozi babiri bakora isuku muri UTC bashyamiranye noneho umwe afata raclette, bigaragara ko ariyo barwaniraga, noneho umwe ayikubita undi mu mutwe ahita yikubita hasi ashiramo umwuka.”

Yakomeje avuga ko uwabikoze yahise ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge.

Iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekana mu by’ukuri icyo bapfuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages