Mu masaha ya saa Tanu kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2020 nibwo inkuru yasakaye ko umuntu yahanutse ku nyubako yitwa NDARU ARCAD1 iherereye muri Quartier Matheus muri Kigali.
Uwo mugabo wakoraga isuku yaguye hasi ubwo yari agiye guhanagura ikirahuri kiri ku igorofa rya nyuma ry’inyubako. Bitewe no kuba icyo kirahuri ari icya pulasitiki cyatobotse, ahita amanuka yitura hasi arapfa.
Mukeshimana Rachel yavuze ko umukoresha we yamubwiye ngo yurire ajye gukora isuku ku kirahuri ariko kubera atari abimenyereye agakandagira nabi.
Ati “Yamubwiye ngo yurire ajye guhanagura hariya ku Kirahuri, ni icya pulasitiki. Ni ubwa mbere uriya muntu yari agiye guhanagurayo kuko hari usanzwe abikora ariko we yari afite uburyo ahagararayo, rero uriya yagiye guhanagurayo akandagira kuri cya kirahuri ahita ahanuka.’’
Rutayisire Thémistocle yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yagushije umutwe ukangirika bikomeye aribyo byamuviriyemo guhita apfa.
Inkuru zatangajwe n’abari aho iri sanganya ryabereye atandukanye n’ibyasakaye ko mbere aho byavugwaga ko yiyahuye.
Abakorana na we babwiye IGIHE ko nyakwigendera yasize umugore n’umwana umwe.
Inzego zitandukanye zirimo Polisi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha zageze ku nyubako Uhawenayo yahanutsemo kugira ngo zitangire gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!