Iyi mpanuka yabaye nka saa mbili ahitwa ku Ndagara, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yari ivuye Nyabugogo yagongaga umunyamaguru agakomereka bikomeye, maze ita umukono wayo igonga moto uwari uyitwaye n’uwo yari ahetse bahita bitaba Imana bombi.
Iyi modoka yakomeje igonga Toyota Hiace, zombi zirangirika.
Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yatangaje ko iyi mpanuka yatewe no kugenda nabi mu muhanda k’umushoferi wa coaster wahise anatoroka akaba agishakishwa.
Kugeza ubu imirambo yajyanywe mu bitaro bya Kacyiru hamwe n’uwakomeretse.



















TANGA IGITEKEREZO