00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umumotari yakubise anakomeretsa mugenzi we amusanze ku iseta atamuzi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 December 2014 saa 10:37
Yasuwe :

Umumotari bivugwa ko yari yasinze kuri Noheri yakubise undi mumotari amusanze aho bategerereza abagenzi adasanzwe ahamubona, amukomeretsa mu mugongo no mu biganza. Uyu mumotari utabashije kumemenyekana yakubitiye mugenzi we mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge ahagana saa moya n’igice za mugitondo avuga ko adasanzwe amuzi mu mwuga w’ubumotari.
Uyu mumotari byagagaragariraga abamubonye ko yari yasinze cyane yavuye kuri moto yari atwaye abaza mugenzi we (…)

Umumotari bivugwa ko yari yasinze kuri Noheri yakubise undi mumotari amusanze aho bategerereza abagenzi adasanzwe ahamubona, amukomeretsa mu mugongo no mu biganza.

Uyu mumotari utabashije kumemenyekana yakubitiye mugenzi we mu Kagari ka Munanira, Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge ahagana saa moya n’igice za mugitondo avuga ko adasanzwe amuzi mu mwuga w’ubumotari.

Izi ni intoki zakomerekejwe

Uyu mumotari byagagaragariraga abamubonye ko yari yasinze cyane yavuye kuri moto yari atwaye abaza mugenzi we wari wahagaze ategereje abagenzi impamvu ahagaze; nyuma yo kubimusobanurira yahise atangira kumukubita.

Mugenzi we na we yahise yirwanaho bararwana ku buryo uwakekwagaho ubusinzi yahise akuramo icyuma ashaka no kukimujomba.

Nkurikiyimana Theogene, umumotari wakubiswe, yabwiye IGIHE ko yifuza ko uyu mugenzi we amurihira ingofero y’ubwirinzi mu mwuga (casque) gusa kuko yayangije.

Yagize ati “ Kuba nta kosa nari mfite umuntu akampohotera kandi tutasangiye, njye nshaka ko ahita andihira casque yamennye naho ibyo bindi byo kumvuza nashake abireke rwose kubera ko nabonye yasinze cyane kandi sinabimuziza.”

Uyu mumotari wakomerekeje mugenzi we akanamumenera casque yahungiye kwa nyiri moto asanzwe atwara amaze kubona ko abamugwatuye kuri mugenzi we banze ko yongera kuyisubiraho.

Abaturanyi b’uyu mumotari bemeza ko uyu mumotari yatangiye kunywa inzoga mu ijoro rya tariki ya 24, mbere y’Umunsi umwe ngo Noheli ibe.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages