Byabaye ahagana saa tatu zo kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019 ubwo Bandetse wakoraga akazi ko gutwara abantu kuri moto yageraga mu Kiyovu imvura ikaba nyinshi akajya kugama munsi y’igiti.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Goretti Umutesi, yabwiye IGIHE ko uwo mumotari yagiye kugama munsi y’igiti ari kumwe n’umugenzi yari ahetse.
Ubwo bageraga munsi y’icyo giti, ngo cyakatse nk’ikigiye kugwa barahunga ariko moto isigara munsi y’igiti.
Bageze hirya, ngo Bandetse byamwanze mu nda asubira inyuma ngo ajye kuzana moto ye, agezeyo nibwo cya giti cyahise kimanuka kiramugwira arapfa.
Polisi yahise ihagera isanga Bandetse yamaze gushiramo umwuka, imukuramo, umurambo we ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.
CIP Umutesi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, aboneraho gusaba abaturage kwigengesera muri ibi bihe by’imvura, birinda kugama munsi y’ibiti.
Yagize ati “ Turi mu bihe by’imvura abantu bagomba kwirinda kugama munsi y’ibiti, kuko inkuba yagukubita cyangwa se igiti kikakugwira. Abantu birinde kugama mu mashyamba, mu biti, gukorakora ku byuma no kugama ahatari imirindankuba cyane cyane ahahurira abantu benshi.”
Yasabye abafite ahantu hahurira abantu benshi kuhashyira imirindankuba, asaba n’abantu kwirinda kugenda mu mazi mu gihe imvura igwa.
Polisi kandi irashishikariza ababyeyi kubuza abana gukinira mu mazi mu gihe imvura iri kugwa.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko muri iyi minsi hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO