00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umunyalibani yafunzwe n’akabari ke karahagarikwa azira guha abana ibisindisha

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 August 2014 saa 07:30
Yasuwe :

Akabari kazwi ku zina rya “Lebanese Restaurant” karimo na resitora gaherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kafunzwe na Polisi y’Igihugu nyuma y’uko mu masaha y’ijoro abapolisi basanzemo abana bari munsi y’ imyaka 18 kandi bibujijwe.
Saa cyenda n’igice zo kuwa Gatandatu tariki 2 Kanama ni bwo polisi yafunze aka kabari ku mugaragaro nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu ahagana saa saba n’igice ari bwo yasanzemo abana 25 barimo abahungu 2 banywaga (…)

Akabari kazwi ku zina rya “Lebanese Restaurant” karimo na resitora gaherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo kafunzwe na Polisi y’Igihugu nyuma y’uko mu masaha y’ijoro abapolisi basanzemo abana bari munsi y’ imyaka 18 kandi bibujijwe.

Saa cyenda n’igice zo kuwa Gatandatu tariki 2 Kanama ni bwo polisi yafunze aka kabari ku mugaragaro nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira kuwa Gatandatu ahagana saa saba n’igice ari bwo yasanzemo abana 25 barimo abahungu 2 banywaga ikinyobwa gitumagurwa kimenyerewe ku izina rya “Shisha”.

Aganira n’abanyamakuru, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi yavuze ko impamvu aka kabari kafunzwe ari uko ubuyobozi bwari bwarahashyize itangazo rigaragaza ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 ukwiye kujyamo atari kumwe n’ababyeyi be, none bakaba babirenzeho.

Yari afite resitora ariko agacuruzamo inzoga zikomeye

Modeste yagize ati “Twakoze umukwabu guhera mu masaha y’isaa saba z’ijoro kugeza saa cyenda mu tubari dutandukanye nibwo twaje gusanga aha abana bari muri icyo kigero cy’imyaka 16 na 17 kandi n’ubuyobozi bw’aha bukaba butari buzi ko habamo akabari butewe n’uko bwari buzi ko ari resitora”.

Yakomeje avuga ko aka kabari gafunzwe ndetse polisi igikora iperereza ishakisha utundi tubari tujyamo abana ndetse anavuga ko uyu mugabo nyira ko agiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.

Gusa Supt Modetse yavuze ko kunywera itabi mu ruhame ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Iki ni cyo gikoresho banyweramo "shisha"

Naho nyir’aka kabari kafunzwe Hassani Jamul akaba yemera ko ikosa afite ari uko ubuyobozi butari buzi ko harimo akabari ariko akaba yahakanye ko “Shisha” ari ikiyobyabwenge kuko n’aho avuka muri Liban no mu bindi bihugu yemewe kunyobwa. Gusa yarangije agaragaza ko gufungwa kw’akabari ke hari abantu babyihishe inyuma.

Aba bana 25 bafashwe na Polisi y’Igihugu bakaba basubijwe ababyeyi babo ariko ikaba yabikoze ibanje kubaganiriza inabakangurira gukurikiranira hafi abana babo.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yavuze ko Umunyalibani Hassan Jamul agiye gushyikirizwa ubutabera nk’uko biri mu nshingano zabwo gukurikirana abahonyora amategeko.

Ibikoresho bya Shisha
Umunyalibani avuga ko Shisha atari ikiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages