00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umunyamakuru wa Rushyashya yakubitiwe mu rusengero

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 September 2015 saa 09:11
Yasuwe :

Kayitare Jean Paul, umunyamakuru w’Ikinyamakuru Rushyashya avuga ko yakubitiwe mu rusengero rwitwa “Healing Centre” ruherereye mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, arimo atara inkuru.

Uyu munyamakuru yakubiswe n’abashinzwe umutekano muri urwo rusengero ku Cyumweru tariki 20 Nzeri, ahagana saa mbiri z’umugoroba arimo ashaka inkuru mu masengesho ya nijoro.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Jean Paul Kayitare yavuze ko yakubiswe amakofi anamenerwa ibikoresho by’akazi birimo igifata amajwi ubwo yari ari gutara inkuru igaragaza uburyo abapasteri b’Itorero Healing Centre basengera abantu babakubita bakanabarisha impapuro z’isuku(papier mouchoire).

Yagize ati “Bankubise amakofi baranigagura bashaka kunkuramo agakapu nari nambaye nyuma y’uko bari bamaze gukeka ko ndi umunyamakuru. Hari bamwe muri bo babonye ko hari abantu nafashe amajwi kandi nanabonye ko pasteri wabo abasengera abakubita cyane anabarisha “Papier mouchoire.”

Kayitare yakomeje avuga ko yifuza ko abayobora iri torero bamwishyura ibikoresho bye byangiritse ndetse bakanakurikiranwa.

Ati “Naganiriye na Barore Cléophas uhagarariye Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) ambwira ko ntakwiye kujyana ikibazo cyanjye muri polisi ahubwo nakwandikira RMC kugira ngo ibikurikirane neza.Ubu ni byo ngiye gukora, icyo nifuza n’uko bandihira ibikoresho byanjye”.

Ubuyobozi bwa Healing Centre bubivugahoi iki?

Umuyobozi w’Itorero Healing Centre, Pasteur Déo Niyonzima yabwiye IGIHE ko uyu munyamakuru abeshya, atigeze akubitwa.

Ati “arabeshya nta muntu wamukubise; ese iyo umuntu bamukubise nta n’ibikomere cyangwa ibimenyetso agaragaza? Ahubwo we yari yaje ajya mu iteraniro atangira gufata abantu amajwi ni bwo abashinzwe umutekano mu rusengero [abadiyakoni] bamubonye bamubaza uwo ariwe yanga kubibwira batangira gushaka kumujyana ku Murenge.”

Pasteur Niyonzima yakomeje ahakana ko uyu munyamakuru atakubiswe ahubwo nyuma y’uko babonye ari kugenda afata abantu amajwi rwihishwa atanashaka kugaragaza ibyangombwa bye byatumye bacyeka ko ari umugizi wa nabi.

Ati “Ninjiye nsanga bamugose yanze gutanga ibyangombwa bye kugira ngo bamenye icyo aricyo mbamukuramo ni bwo yanyeretse ikarita ye ariko rwose nta muntu wamukubise ahubwo babikoze mu rwego rwo gucunga umutekano nk’uko Leta ihora ibidusaba.”

Ese koko barya Impapuro?

Pasteur Deo Niyonzima we avuga ko batazibarisha ariko akemeza ko gusengera impapuro nta n’uyobewe asobanura ko mu Byakozwe n’intumwa ibice 12 umurongo 11 , Imana yategetse Paul gusengera ibitambaro.

Yagize ati “Ntabwo tubabwira kubirya cyangwa kuyimira ni nkuko nasengera igitambaro ,mushwari umuntu akagenda akayikoza aho ababara agakira”.
Yakomeje agaragaza ko impamvu basengera izo mpapuro (Papier mouchoir) ari uko zo zigera ku bantu benshi.

Ati “ impamvu n’uko zo niyo tuguze iz’amafaranga ibihumbi bitanu zishobora kugera ku bantu benshi nk’ibihumbi 500 kuko buri muntu afata agace kamwe kamwe”.

Aha Pasiteri ari kubaha impapuro zisengeye ngo bazikoze ahantu hose bababara, hari n'abazirya kubera ziba zisengeye
Kayitare Jean Paul umunyamakuru wa Rushyashya wahakubitiwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages