00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwari umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi yahindutse Umuyisilamu

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 May 2015 saa 05:22
Yasuwe :

Twagirayezu Emmanuel wari Umusaseridoti wa Diyosezi ya Kabgayi agakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kinazi ho mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, yakiriwe mu idini ya Islam, mu musigiti wa Nyamirambo, ahita yitwa “Yusufu”.

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2015, ni bwo (Padiri) Twagirayezu Emmanuel yakiriwe mu idini ya Islam mu musigigiti wo kwa Khadafi i Nyamirambo, akaba ari we wizanye asaba kwakirwa nk’umuyoboke mushya.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mbere y’uko (Padiri) Twagirayezu yinjira mu idini ya Islam, yabwiye bamwe mu Bayisilamu ko yari amaze igihe asoma ibitabo byinshi by’iryo dini, ari na yo yahereye afata icyemezo cyo kuriyoboka.

Kuba (Padiri) Twagirayezu Emmanuel yarahindutse Umuyisilamu byatunguye bamwe, ariko kandi byashimishije benshi mu bamenyi b’iryo dini (Sheikh), ndetse umwe muri bo yagize ati “Twe byaradutunguye kuko ni we wizanye ndetse anavuga ko yabanje akabitekerezaho igihe kitari gito, ngo no mu gihe yari umupadiri yakundaga gusoma ibitabo byinshi bivuga kuri Islam.”

Mahfoudi, Umuyobozi mukuru w'Ikigo ndangamuco cya Kiyisilamu (kwa Kadhafi) ahereza (Padiri) Twagirayezu (ubu witwa Yusuf) igitabo cya Korowani nk'ikimenyetso cy'uko yakiriwe

Nk’uko bigenda kuri buri muntu wese ubaye umuyisiramu, yihitiyemo izina ry’idini yitwa, (Padiri) Twagirayezu Emmanuel yahisemo kwitwa “Yousuf/Yusufu” iri zina rikaba ari iry’Intumwa y’Imana yavuye i Kanani (muri Palestine) ijya mu Misiri (Egypt) aza kugirirwa ishyari n’abavandimwe be kubera igikundiro n’ubwenge budasanzwe yari afite.

Ibyo byaje gutuma bamujugunya mu cyobo, akurwamo n’abari baje kudaha amazi, bajya kumugurisha ku gisonga cy’umwami witwaga Potifari…………aza kuba umutware.

(Padiri) Twagirayezu yakiriwe muri Islam n’abayobozi batandukanye b’iryo dini mu Rwanda barimo umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Abayisilamu kizwi nko kwa Kadhafi, Umuyobozi wungirije w’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (AMUR) n’uhagarariye ihuriro ry’aba Sheikh mu n’abandi bamenyi n’abayoboke b’idini batandukanye.

Umuvugizi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda Musenyeri Smaragde Mbonyintege yatangarije IGIHE Padiri Twagirayezu Emmanuel yari amaze imyaka ibiri atakiri mu ntama yari aragiye.

Ati “Amaze Imyaka ibiri yarabuze kandi nta muntu wamwirukanye, ariko ubwo ni uko byamunaniye.”

Mgr Mbonyintege avuga ubusanzwe iyo Umupadiri abuze cyangwa akagenda adasezeye nyuma akifuza kugaruka aza akisobanura maze agahabwa igihe cyo kwisubiraho maze agakomeza umuhamagaro we.

Ntibitangaje ariko ntibinasanzwe ko umushumba ata intama yari aragiye ngo ajye kuragirwa mu wundi mukumbi, ariko benshi bemeza ko gukorera Imana nta sano bifitanye n’idini runaka cyangwa inshingano urifitemo.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages