00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umusaza yururukijwe moto ahita apfa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 August 2015 saa 12:46
Yasuwe :

Umusaza utamenyekanye umwirondoro, yapfiriye ku muhanda ubwo yari akivanwa kuri moto, abari aho baterwa urujijo no kuba umumotari wamuzanye yahise yiruka nta n’icyo abatangarije.

Uwo musaza wirabura yapfiriye mu Mudugudu wa Inkingi mu Kagari ka Kamutwa Umurenge wa Kacyiru, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bikaba bivugwa ko yari ajyanywe ku Gisozi.

Abari aho yapfiriye batangarije IGIHE, ko ibyo byabaye saa mbiri za mugitondo cy’uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama, ariko bakaba batazi ikintu cyamwishe, gusa ngo babonye moto ihagaze, uwari uhetswe yenda kwitura hasi, bahita bamwururutsa bamuryamisha hasi.

Bizimana Emmanuel, umwe mu babonye uwo musaza mbere yo gupfa, yavuze ko ashobora kuba yishwe n’inzara bitewe n’uburyo yamubonye ubwo bamukuraga kuri moto nta mbaraga nta n’umwuka agifite.

Ati “Umumotari amugejeje aha ashaka kugwa hasi ni bwo ahise amufata natwe turamumufasha tumushyira hano, ikidutangaje ni uko motari akimara kwigendera na we ahise apfa.”

Undi wari uri aho yavuze ko yabonye uyu musaza ava kuri moto asamba, bityo biragoye kumenya icyamwishe dore ko nta n’ijambo na rimwe yavugishije abamukuye kuri moto ahubwo yamaze iminota igera kuri Itanu ahita apfa.

Uwo musaza mbere yo gupfa nta jambo na rimwe yavuze, ndetse n’umumotari wari umutwaye babaye bakimukura kuri moto ahita yiruka atavuze aho amukuye n’aho yari amujyanye.

Ibyo byateye urujijo, bituma hatamenyekana umwirondoro w’uwo musaza, gusa umurambo we wahise ujyanwa ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru ngo ujye gusuzumwa bityo hamenyekane iby’urupfu rwe.

Yavuye kuri moto yazahaye, ahita apfira ku rubaraza
Abashinzwe umutekano bahise bahagera ariko umusaza yari yashizemo umwuka
Bahise bamuterura bamujyana kuri Polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages