Kuwa Kabiri tariki ya 29 Nzeri nibwo Airtel Rwanda yashyikirije uwo mushoferi utwara ikamyo nto bakunze kwita i Beni wabaye umunyamahirwe wa Gatandatu, moto ifite agaciro ka miliyoni n’igice yatsindiye mu Cyumweru gishize.
Byiringiro, yagaragaje ko impamvu yegukanye iyi moto ari uko atigeze icika intege zo gukomeza gusubiza ibibazo Airtel yamubazaga.
Yagize ati “Ndishimye cyane kuba negukanye iyi moto bitewe n’uko umwanya munini nawumaraga ndigusubiza ibibazo babaga bambaza”
Yakomeje agaragaza ko nyuma y’aho yegukanye iyi moto yahise abona ko Airtel ikoresha ukuri.
Yagize ati “Mbere nasubizaga ibibazo byose ariko singire amahirwe nkumva abandi bazegukanye nkagira ngo harimo ikimenyane ariko nahise mbona ko bakoresha ukuri nta buriganya bagira muri izi tombola”.
Nyuma yo kwegukana iyi moto Byiringiro yavuze ko azayishakira umumotari uyikoresha mu rwego rwo kugira ngo ayibyaze umusaruro.
Nyampinga clementine ushizwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa bya Airtel Rwanda,we akaba yarasabye abafatabuguzi ba Airtel Rwanda n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kugerageza amahirwe yabo basubiza ibibazo byoroshye Airtel ibabaza mu rwego rwo kugira ngo nabo bagira amahirwe yo kwegukana moto Esheshatu zisigaye.
Uretse moto itangwa nk’igihembo gikuru buri Cyumweru mu Mu byumweru 12 iyi Poromosiyo ya Tunga izamara ,Airtel Rwanda inahemba abantu batanu amakarita yo guhamagara y’amafaranga ibihumbi bibiri buri munsi.
Kwinjira muri iyi poromosiyo ya Tunga ya Airtel Rwanda bisaba kuba ufite sim card ya Airtel ukohereza ijambo Go cyangwa Yego ku 155 maze ugatangira gusubiza ibibazo byoroshye ubazwa.



















TANGA IGITEKEREZO