00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umusore w’imyaka 33 yibye nyirabuja asaga miliyoni 7 afatirwa i Nyagatare ayagereje

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2017 saa 07:04
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi yataye muri yombi umusore w’imyaka 33 ukekwaho kwiba nyirabuja utuye mu murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge amafaranga y’u Rwanda 7.500.000 Frw.

Polisi ikorera muri aka karere ivuga ko ubusanzwe uyu musore yari asanzwe ari umuzamu wo mu rugo rwo kwa nyirabuja, mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 21 Gicurasi yagiye koza imodoka asangamo aya mafaranga, afata umwanzuro wo kuyiba, ahita ajya kugura inzu mu karere ka Kamonyi ahazwi nko ku Rugarika aho yaguze ebyiri, imwe ya miliyoni imwe n’igice n’indi ya miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri.

Nyuma y’iminsi itatu, nibwo yumvise ko ari gushakishwa ahita ahungira i Nyagatare mu Murenge wa Karangazi ahari umugore wa mukuru we naho ahagura indi nzu y’ibihumbi magana atatu n’ikibanza cy’ibihumbi magana atatu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko bamenye amakuru ko uyu musore yakoze icyaha i Kigali agahungira i Nyagatare, nibwo batangiye kumushakisha afatirwa mu kagari ka Nyagashanga Umurenge wa Karangazi asigaranye 550.000

IP Kayigi yagiriye inama abafite amafaranga menshi ko atari byiza kurarana amafaranga nk’aya mu ngo, aho yagize ati : “Igihugu cyacu kiri gutera imbere mu nzego zose no mu ikoranabuhanga, kuki umuntu yararana amafaranga nkaya ngo arazinduka ajya kuyakoresha hanyuma bakayamwiba kandi hari uburyo bwizewe yayabikamo akayabona igihe ayakenereye burimo Banki, impapuro zabugenewe nka Sheki, cyangwa se Mobile Money?”

IP Kayigi yavuze ko uyu musore ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi, akaba azoherezwa aho yakoreye icyaha mu Karere ka Nyarugenge kugira ngo iperereza rikomeze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages