Umuzungu wari mu modoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser yagongeye umumotari aharebana na Alimentation La Galette mu Mujyi wa Kigali bananirwa kumvikana ku rurimi byaviriyemo uyu mumotari kwivuza n’umugenzi yari atwaye.
Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya saa saba n’igice yo ku wa 20 Gicurasi 2014.
Nyuma yo kunanirwa kumvikana ku rurimi umuzungu yagiye asa n’utsibutse anagenda atuka umumotari amushinja kugira amakosa mu muhanda mu gihe ari we wari uyafite, dore ko no kugira ngo amugonge yakase mu ruhande rw’ibumoso nta tara ry’ikimenyetso acanye (Clignoteur).
Umunyamakuru wa IGIHE wireberaga iby’iyo mpanuka, yavuze ko nyuma yo kugonga umumotari wari uhetse n’umugore bakagwa hasi, umuzungu yahise asohoka mu modoka ye atangira gutuka umumotari amubwira ko ari umunyamafuti.
Uyu muzungu tutabashije kumenya amazina ye yahise yiyinjirira mu iduka ryegereye aho yari akoreye impanuka rigurishirizwamo ibikoresho by’ubugeni asuzuguye abaturage bari aho kuko nta numwe yifuzaga kuvugana nawe.
Akigera muri iryo duka yirinze kuvuga amagambo menshi bikaba bikekwa ko byatewe n’uko nawe yabonaga amakosa yakoze ndetse anafite ubwoba bw’abaturage bifuzaga ko ajya kuvuza abo yari amaze kugonga.
Yabwiye umugabo urikoreramo basanzwe banaziranye ijambo rimwe agira ati “Imodoka yanjye ntiyangiritse ntacyo mwishyuza”.
Nyuma yo kugongwa, umumotari Hakizimana Jean Bosco w’imyaka 27 yabwiye IGIHE ko ashima Imana kuba adakomeretse cyane ariko ko yifuza gukoresherezwa moto.
Hakizimana yagize ati “ Mu mumbwirire ko nta kindi kintu nshaka uretse ko yankoreshereza moto yanje gusa”.
Muhimpundu Frorence umubyeyi w’imyaka 36 wagonzwe aturutse i Muhanga we akaba yaragaraye nyuma yo kugongwa nk’ufite ibibazo byinshi ndetse byivanze n’ubwoba.
Yagize ati “Simeze nabi cyane ndumva umutwe ariwo uri kundya cyane gusa, nimundeke nigendere”.
Gusa icyatangaje ni uko nyuma y’iminota 10 Muhimundu yarembye umumotari akaba ari we wamijyanye kwa muganga nyuma yo kunanirwa kumvikana n’uwo muzungu ku rurimi.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko Polisi inshinzwe umutekano mu muhanda yahageze nyuma igasanga mu bakoze impanuka bose nta n’umwe ukiharangwa nubwo hasizwe ibimenyetso bigaragaza uko ikibazo giteye.


















TANGA IGITEKEREZO