Kuba yahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka usubitse, bivuze ko arasubizwa mu buzima busanzwe, ariko yazakora ikindi cyaha ku bihano yazahabwa hakiyongeraho n’uwo mwaka wari warasubitswe. Uruhande rw’uregwa rwemerewe kujurira mu gihe kitarenze iminsi 30.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin yari aherutse kubwira IGIHE ko bari basabiye uyu munyeshuri gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu y’ibihumbi 100, ngo kuko ibimenyetso byagaragazaga ko yagize ubushake bwo gukora icyaha.
Urukiko rugabanyiriza uwo mwana ibihano, rwagendeye ku kuba uregwa yaragize ibibazo by’ihungabana mu mikurire ye, kuba akiri muto, kuba afite nyina urwaye, kuba ari ubwa mbere agejejwe mu rukiko, ndetse no kuba akiri umwana.
Uru rubanza rwabaye mu muhezo kuko uregwa ataruzuza imyaka y’ubukure.
Tariki ya 25 Kanama 2015 mu Karere ka Nyarugenge , mu mujyi wa Kigali nibwo amakuru yasakaye ko Umunyeshuri w’umukobwa wiga muri Collège Saint André yakomerekeje umwarimu ku mutwe, kuva icyo gihe atangira gukurikiranwa.
Abunganizi be Me Karangwayire Epiphanie na Me Habimana Pie bari basabye urukiko ko uyu mukobwa yakurikiranwa ari hanze, ndetse bagaragariza urukiko ko mbere y’uko umwana atema mwarimu, bari bamaze iminota 30 baganirira muri laboratwari itagikoreshwa, ubu yagizwe ububiko bw’ibintu birimo amajerikani.
Bavuze kandi ko hari ibimenyetso ko mwarimu yari amaze igihe ashuka uwo mukobwa w’umunyeshuri ngo amusambanye amubwira ko azamwongerera amanota, kugeza ubwo yaje kumuha gahunda ko bahurira mu nzu yahoze ari laboratwari mu gitondo abandi bagiye mu Misa, umunyeshuri aza yitwaje icyuma ngo aze kwitabara.



















TANGA IGITEKEREZO