Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Nyakanga, yerekanye abagabo babiri barimo umwarimu wa Kaminuza, bakekwaho ibyaha birimo ruswa mu mikoreshereze y’ibizamini no kumena ibanga ry’akazi.

Uwo mwarimu yari yahawe kakazi n’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA) ku mwanya wa “Consultant”, ngo akoreshe ibizamini by’akazi ku mwanya w’ushinzwe amasoko ya Leta (Procurement Officer) mu Karere ka Gicumbi.

Nk’uko byasobanuwe na SP Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, ngo uwo mwarimu yatanze ibizamini by’akazi maze mu gihe cy’ikosora, umwe mu bapiganirwaga ako kazi amusanga iwe amuha urupapuro rw’ibisubizo, yongera gukora.

Ibyo byatahuwe nyuma y’ibizamini ndetse n’ikosora, ubwo uwo wahawe ibisubizo yazaga ari uwa mbere, ndetse n’urupapuro rw’ibisubizo barusuzumye bagasanga bisa n’ibyo ku rupapuro rw’ikosora rw’uwo mwarimu.

Uwo mwarimu ahakana ibyaha byose akurikiranweho, akavuga ko ashobora kuba yaratawe muri yombi kubera kugendwaho na bamwe mu babuze akazi cyane ko hari ikibazo cy’ubushomeri hanze aha.

Yakomeje avuga ko yari yemeye ibyaha kuko yabajijwe nabi, ati: “Bwa mbere narabyemeye kuko bambajije nabi ariko ibi byose bankurikiranyeho ntabyo nakoze”.

Kuba yaba yarasuwe n’uwo bafunganye kandi ari mu bakoze ibizamini, yavuze ko yamusuye iwe ariko ko atari azi ko yasabye akazi mu bo yakosoraga.

Uwo wasabaga akazi we avuga ko yafatiwe mu Mujyi wa Kigali, akaba ahakana yivuye inyuma ibyo kuba yaranigeze gusura uwo mwarimu ukekwaho kumukopeza ibisubizo by’ibizamini by’akazi.

Yagize ati: “Njye sinigeze mbonana na …(mwarimu) haba mbere na nyuma yo gukora ibizamini”.

SP Modeste Mbabazi yavuze ko aba bagabo, bakurikiranyweho kumena amabanga y’akazi ndetse na Ruswa mu itangwa ry’akazi.

Yasabye abanyarwanda kuba maso bakirinda ruswa iyo ari yo yose bitewe n’uko ngo ruswa y’ubu buryo ituma abantu badashoboye ari bo batsindira amasoko ndetse ibi na byo bigasiga isura mbi ubuyobozi bwose muri rusange.

Ati “abanyarwanda bakwiye kwirinda gushakira indonke aho zitari. Kandi ibyaha nk’ibi bituma igihugu kigira abakozi badashoboye.”

Icyaha cyo kumena ibanga ry’akazi gihanishwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri na ho ku bigendanye na ruswa ni ukuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva ku nshuro 2 kugeza ku nshuro icumi z’agaciro k’ibyatanzwe kugira ngo icyo gikorwa kibeho.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali SP Modeste Mbabazi

[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale