Nyuma yo kubona ko benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda baba bafite ibitekerezo by’imishinga yabyara inyungu, ariko bakabura ubumenyi buhagije mu kuyitegura, Ikigo Gishinzwe guteza Imbere Imishinga (BDC) gikomeje guhugura urubyiruko ku bijyanye no gutegura imishinga no kwihangira imirimo.
Iki kigo cyabitangaje ku wa 15/12/2014, mu muhango wo guha impamyabushobozi 15 bahawe amasomo y’ibyumweru 14, mu gutegura no gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse.
Grace Mugabekazi, Umuyobozi wa BDC yavuze ko bafite intego yo gukomeza gutanga aya mahugurwa ngo bafashe urubyiruko gukora imishinga ibateza imbere.
Yagize ati “Hari urubyiruko rwinshi rufite amafaranga, rufite n’ibitekerezo ariko nta bumenyi bwo kubibyazamo imishinga, tugiye gufasha urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe yose rufite mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.”
Apollo Munanura Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi urubyiruko muri RDB yibukije urubyiruko ko “Uwavutse akennye atari ikosa rye, ariko ko uzapfa akennye we aba akwiye kubyibarizwa. Imbaraga, ubwenge n’ubushobozi murabifite, icyo BDC ikora ni ukubafasha gufungura amaso.”
Abahuguwe nabo bagaragaza ko hari icyo inyigisho zigiye kubamarira, Aline Sine umuyobozi wa Kobwa Ltd, wahize abandi mu gutegura umushinga mwiza mu bahuguwe na BDC, yatangaje ko aya mahugurwa yamubereye nk’itara mu gihe yasaga n’ugenda mu mwijima.
Ngo yatangiye amahugurwa afite igitekerezo cyo gukora impapuro z’isuku z’abakobwa, abantu bamucaga integer ariko ngo yabonye ko afite umushinga mwiza.
Sine yagize ati: “Nagize igitekerezo, nakibwira abantu bakansha integer, ariko aho ntangiriye amahugurwa muri BDC, nagaruriwe icyizere, banyereka inzira, baramurikira, nahura n’imbogamizi bakamfasha, none icyizere ni cyose ko umushinga wanjye uzatera imbere.”
Nk’uko bisobanurwa na Grace Mugabekazi, amahugurwa atangwa na BDC ahabwa buri wese mu rubyiruko, yaba ufite igitekerezo cy’umushinga (Business Plan) cyangwa utagifite, yaba ufite amafaranga cyangwa utayafite.
Bahugurwa ku birebana no gutegura, gutangiza no guteza imbere imishinga iciriritse, haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, imyuga nk’ubwubatsi n’ibindi byinshi.
Aya mahugurwa amaze kuba ku ncuro ya 12, icyiciro cya 13 kizatangira guhugurwa kuwa 12 Mutarama 2014.



















TANGA IGITEKEREZO