00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Urubyiruko rw’abakozi b’abakirisitu bakoze imirimo ya miliyoni 7 mu kwezi k’umurimo

Yanditswe na

Richard Dan Iraguha

Kuya 22 May 2013 saa 08:18
Yasuwe :

Urubyiriko rwibumbiye mu muryango w’Urubyiruko rw’abakozi b’abakirisitu, JOC mu arikidiyoseze gaturika ya Kigali basoje ibikorwa by’ukwezi k’umurimo, aho basanze barakoze ibikorwa bihwanye na 7,000,000 y’amafaranga y’ u Rwanda.
Mu kwezi kwa Gicurasi buri mwaka, urubyiruko hirya no hino muri Arikidiyoseze ya Kigali rwibumbiye mu muryango JOC rukora imirimo y’umuganda, n’indi yo kubaka igihugu.
Umuyobozi wa JOC muri arikidiyoseze ya Kigali, Nduwayezu Jean Baptiste avuga ko muri uko kwezi (…)

Urubyiriko rwibumbiye mu muryango w’Urubyiruko rw’abakozi b’abakirisitu, JOC mu arikidiyoseze gaturika ya Kigali basoje ibikorwa by’ukwezi k’umurimo, aho basanze barakoze ibikorwa bihwanye na 7,000,000 y’amafaranga y’ u Rwanda.

Mu kwezi kwa Gicurasi buri mwaka, urubyiruko hirya no hino muri Arikidiyoseze ya Kigali rwibumbiye mu muryango JOC rukora imirimo y’umuganda, n’indi yo kubaka igihugu.

Umuyobozi wa JOC muri arikidiyoseze ya Kigali, Nduwayezu Jean Baptiste avuga ko muri uko kwezi bakoze ibikorwa bitandukanye, birimo imiganda no kubakira abatishoboye.

Ati “Twagiye twubaka amazu ku batishoboye hirya no hino muri za Paruwasi, dukora imiganda yaba ari ugusukura umujyi wa Kigali n’ibindi. Ibyo byose twakoze dusanga bishobora kubarirw akuri 7.640,000 y’amanyarwanda.”

Padiri Wellars Uwamungu umujyanama wa JOC ku rwego rw’ igihugu nawe yashimiye urubyiruko gaturika rwa Kigali kuba rwarabashije gutanga umusaruro mugari mu gihe cy’ukwezi k’umurimo, abashimira ko bafashije abatishoboye ariko anabagira inama yo gufatanya isengesho n’umurimo nk’intwaro ikomeye mu kwemera no mu mibereho.

JOC umuryango w’Urubyiruko rw’abakozi b’abakirisitu (Jeunesse Ouvriers Chretien) watangiriye mu gihugu cy’u Bubiligi, ugera mu Rwanda mu mwaka wa 1958 ukorera mu gihugu hose, muri za paruwasi gaturika, arikidiyoseze ya Kigali imaze kugira abanyamuryango 3014.

Ibikorwa by’ukwezi k’umurimo byakozwe n’urubyiruko rwa JOC byazengurukaga ku nsanganyamatsiko igira iti “Twiteze imbere duharanira kwigira”

Urubyiruko rugize JOC muri arikidiyoseze ya Kigali rwari rwitabiriye igikorwa cyo gusoza ukwezi k'umurimo
Arikidiyoseze ya Kigali ifite aba JOC bagera kuri 3014
(I bumoso) Jean Bosco Harerimana, umuyobozi wa JOC ku rwego rw'igihugu ari kumwe n'abandi bashyitsi mu gikorwa cyo gusoza ukwezi k'umurimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages