Abagize urubyiruko ruhagarariye abandi mu ma kaminuza y’i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(RDC) batashye bahize kujya guhindura imyumvire mibi bagenzi babo bagifite ku Rwanda kuko biboneye neza ibihamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukuri kandi yakoranwe ubugome ndengakamere.
Byari mu ruzinduko rw’umunsi umwe Urubyiruko rw’Abanyarwanda 35 n’abanyekongo 35 bagiriye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu rwego rwo kumenya amateka nyayo u Rwanda rwaciyemo ngo akebure abahakana n’abapfobya Jenoside.
Ghislan Kisenge waturutse I Goma yabwiye IGIHE ko ibintu batiyumvishaga ko byabaye mu Rwanda bagiye kuba abahamya babyo bagahindura bagenzi babo bagifite imyumvire y’uko nta Jenoside yakorewe abatutsi yabaye mu Rwanda.
Yagize ati “ Abenshi twumvaga ko ari ibihuha ntabwicanyi bwakorewe Abatutsi bwabayeho ku buryo ndengakamere, tugiye kubwira amateka nyayo urubyiruko rw’ahazaza h’igihugu n’akarere muri rusange kugira ngo babashe kugira imyumvire myiza ku Rwanda ntibakomeze kumva ibyabamwe bahakana jenoside.”
Salomon Bahizire umunyeshuri wo mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi i Goma yatangaje ko kubona ingaruka zavuye mu macakubiri bishavuje umutima we kandi bimuteye kuyarwanya yivuye inyuma.
Ati “Ntabwo warwanya ibyo utazi utazi ubu mfite impamvu nzajya ndwanya ikintu cyose cyatuma abantu basubiranamo bakicana.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Rubavu Murenzi Janvier wari uyoboye urwo rubyiruko, yabwiye itangazamakuru ko impamvu bahisemo kuza ku Rwibutso rwa Gisozi ari uko arirwo rugaragaza amateka neza.
Abanyarwanda bigana n’Abanyekongo i Gisenyi cyangwa muri za Kaminuza ziba I Goma, ngo bageragezaga gusobanurira amateka y’u Rwanda bagenzi babo bo muri RDC ariko akenshi bakabifata nk’imirwano isanzwe itari Jenoside yabaye.
Karenzi Sandrine umunyeshuri muri RTUC Gisenyi yagize ati “Ntekereza ko bazajya badufasha mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge babwira abandi byo bazi neza atari ibyo bumvanye abandi kuko kumenya amateka nibyo byonyine byatuma jenoside itongera kubaho ku Isi.”
Urubyiruko rwa Rubavu na Goma rusanzwe rugira ibikorwa biruhuza harimo kurwanya ibiyobyabwenge, kumenyekanisha umuco wa buri gihugu, ibiganiro mpaka ku mahoro n’ubwiyunge n’ibindi.
Ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urubyiruko ruhagarariye abandi muri Kaminuza eshatu z’I Goma naho ku ruhande rw’u Rwanda haje urubyiruko ruhagarariye abandi muri RTUC Gisenyi, ULK ndetse n’abahagaririye abandi mu mirenge yose y’akarere ka Rubavu.


















TANGA IGITEKEREZO