00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Urubyiruko rw’u Rwanda mu gufatanya kurerera igihugu

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 30 September 2013 saa 08:41
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w’urubyiruko, kubera ibibazo u Rwanda rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi abana benshi barererwa mu bigo by’imfubyi abandi baburanye n’imiryango yabo, mu gihe hari n’abibera mu mihanda.
Bamwe muri aba bana barererwa mu kigo cyitwa Urukundo rushingiye ku byiringiro (Love for Hope), barerwa n’umusore Ruzindana Egide, basuwe n’abanyeshuri biga mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho ryo muri kaminuza ya Mount Kenya.
Nyuma yo gukorana (…)

Nyuma yo gukorana umuganda mu mudugudu wa Gihogere mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kimironko, abanyeshuri biga itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya baganiriye n’abana ndetse banabashyikiriza inkunga igizwe n’ibiryamirwa, birimo amashuka, imyambaro ndetse n’ibiribwa birimo umuceri n’ibindi.

Umuyobozi w’ishami ryigisha itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya Anne Anjao Eboi, yavuze ko bahisemo kuza gufasha aba bana babaga mu muhanda, kubera ko bazi neza ko amizero y’u Rwanda ari urubyiruko rw’ejo hazaza.
Anjao ati “U Rwanda rw’ejo ni urubyiruko, ibyo dukora byose dutekereza ku bana b’u Rwanda.”

Abajiwe agaciro k’ibikoresho bafashishije aba bana, ati “Agaciro kabyo ni kanini kuko byavuye ku mutima mwiza w’urubyiruko bagenzi babo.”

Ruzindana urera aba bana 20 yavanye mu muhanda yavuze ko bishimiye igikorwa Kaminuza ya Mount Kenya yakoze. Ati “Abana banjye iyo babonye ibikorwa n’ibi babona ko hari abantu babitayeho.”

Urugo rwa Ruzindana Egide rugizwe n’abana 20 rukaba rukomeje kurangwa n’imigisha, kuko no mu cyumweru cyashize bari basuwe na IGIHE Ltd.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .