Abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye bo mu mujyi wa Kigali baratangaza ko bamaze kwiyumvamo icyizere byo guhanga imirimo ihamye nyuma yo guhabwa amahugurwa abereka neza gukora obyo umuntu ashoboye n’ibyo akunda.
Aya mahugurwa y’ iminsi itatu yateguwe n’Ikigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe umurimo (Kigali Employment Service Centre), kigafasha gufasha abashomeri kubona amakuru y’akazi.
Abahuguwe bagera kuri 17 biganjemo abize amashuri y’ imyuga, mu minsi bahuguwe banatemberejwe mu makompanyi n’ibigo by’abikorera ngo barebe imikorere yabyo banamenye icyo bikurikiza mu gutanga akazi.
Abahuguwe bashima iki gikorwa cyabafashije kwiremamo icyizere cyo kubona akazi kuko bamenye byinshi bikenerwa ngo kaboneke.
Kumvira Penina, yagize ati “Kuva nkinjira muri aya mahugurwa ndumva ubu nifitiye Icyizere cy’uko nta gihe kinini namara nta kazi kuko nahigiye byinshi bizamfasha kwiteza imbere kandi nanamenye uburyo nasaba akazi uko nakwandika ibarwa neza n’uburyo nakwihangira umurimo hatagize umpa akazi ke”.
Elias Bukedusenge we avuga ko nyuma yo guhugurwa yamaze gusanga ashobora kuba umunyamakuru cyangwa umwanditsi mu gihe atari yiyiziho iyo mpano.
Iki kigo cyashinzwe ngo gifashe abadafite akazi mu nzira zo kubona akazi, kibaha amahugurwa n’amakuru ajyanye n’akazi.
Umuyobozi wa Kigali Employment service Centre (KESC), Niyonsaba Aloys we avuga ko kuva iki kigo cyashingwa 248 kuri 700 cyahuguye bamaze kubona akazi gafatika mu gihe cy’umwaka.
Abagihuguriwemo barakurikiranwa, bagahana amakuru buri mezi atandatu, bakamenya buri umwe mu bahuguwe uko ahagaze.
Iki kigo kikaba cyarashinzwe nyuma y’uko byagaragaye ko mu mujyi wa Kigali hari abashomeri benshi kurusha mu zindi ntara zose z’igihugu.
Gahunda y’imbaturabukungu u Rwanda rwihaye (EDPRS II) iteganya ko buri mwaka hagomba kuvuka imirimo 200.0000 ku buryo mu myaka itanu abashomeri baba bagabanutseho miliyoni imwe.


















TANGA IGITEKEREZO