Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga ukwezi k’Ubukorerabushake mu Mujyi wa Kigali, hanakorwa umuganda wihariye w’urubyiruko mu murenge wa Gisozi, kuri uyu 2 Ukwakira 2026.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Bayasese Bernard, yibukije urubyiruko ko ubukorerabushake ari ikimenyetso gikomeye cyo gukunda igihugu bityo ko bagomba kumva ko buri wese afite inshingano zikomeye zo gukorera igihugu.
Ati “Ubukorerabushake ni ikimenyetso gikomeye cyo gukunda igihugu. Kuko gukorera igihugu bitavuze kuba uri mu nshingano zizwi, ahubwo tugomba kumva ko buri wese afite inshingano zikomeye zo gukorera igihugu.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage, Urujeni Martine, yabwiye urubyiruko ko rukwiye gufatira urugero ku Nkotanyi, bagakunda igihugu cyabo ndetse bakitegura kukimenera amaraso mu gihe byaba ngombwa.
Ati “Mufite aho mubikura, mufite urugero mufatiraho, mufite Inkotanyi. Uburyo bitanze, bari urubyiruko rungana namwe ariko bakunze igihugu kurusha uko bikunze, baracyitangira bakimenera amaraso.”
Urujeni yavuze kandi ko urubyiruko rwahawe urugero, rero ko icyo basabwa ari ugukomeza gusigasira ibyo igihugu cyagezeho, bagakunda igihugu kuko ari icyabo.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga n’Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Richard Kubana, yavuze ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu byiza byose bikorerwa igihugu bitagombeye gutegereza ibihembo.
Ati “Icya mbere kwikunda ni ibintu bisanzwe, icya kabiri gukunda umuvandimwe cyangwa umuturanyi nabyo byakabaye gutyo. Ariko na none biba byiza iyo ubashije gutera intambwe ya gatatu yo gukunda igihugu, ukagikorera, ugaharanira ko icyiza cyabonetse wakigizemo uruhare, waba ugihemberwa, waba utagihemberwa.”
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwashimiye by’umwihariko inzego zitandukanye zidahwema gufatanya na bo umunsi ku munsi, bashimangira ko batazahwema gukora ibikorwa by’ubukorerabushake kuko bigira aho bivana abaturage ndetse bikagirira n’igihugu akamaro.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye gukora kuva mu 2013. Ibikorwa byarwo bigira uruhare mu guteza imbere imibereho y’abaturage, umutekano wabo, ndetse bikazamura iterambere ry’igihugu muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!