00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Urubyiruko rwatewe ubwigunge n’amateka rwafashijwe kwizihiza iminsi mikuru

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 26 December 2014 saa 06:04
Yasuwe :

Abasore n’inkumi bagera kuri 55 bari hagati y’imyaka 12 na 35 batewe ubwigunge n’ ibibazo bitandukanye by’amateka banyuzemo bafashijwe n’umuryango Mizero Care kwizihiza iminsi mikuru mu byishimo.
Ni igikora uyu muryango wa Mizero care ukora tariki ya 26 Ukuboza ya buri mwaka. Abenshi mu rubyiruko ruhuriye mu muryango Mizero Care, ni abana b’imfubyi barokotse Jenoside, abafite ababyeyi bombi bafunzwe kubera kugira uruhare muri Jenoside, abavutse ntibamenye ababyeyi babo, ababana n’ubumuga (…)

Abasore n’inkumi bagera kuri 55 bari hagati y’imyaka 12 na 35 batewe ubwigunge n’ ibibazo bitandukanye by’amateka banyuzemo bafashijwe n’umuryango Mizero Care kwizihiza iminsi mikuru mu byishimo.

Ni igikora uyu muryango wa Mizero care ukora tariki ya 26 Ukuboza ya buri mwaka.
Abenshi mu rubyiruko ruhuriye mu muryango Mizero Care, ni abana b’imfubyi barokotse Jenoside, abafite ababyeyi bombi bafunzwe kubera kugira uruhare muri Jenoside, abavutse ntibamenye ababyeyi babo, ababana n’ubumuga bananiwe kwiyakira n’abandi.

Umuziranenge Marie Josee umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu muryango, yagaragaje ko kuva yagera mu muryango Mizero Care mu 2013 yongeye kugarura ibyishimo no kubona abahagarara mu kimbo cy’ababyeyi be n’ubwo batakiriho.

Umuziranenge Marie Josee watanze ubuhamya ko yafashijwe gucuruza amafi

Yagize ati”uyu muryango wamfashije kongera kwiyubaka mu mibanire yanjye n’abandi kuko nahoranaga ubwigunge.

Yakomeje avuga ko uwo muryango wamufashije kwihangira imirimo, ahabwa ibihumbi 200 akaba ari umucuruzi w’amafi.

Undi mugenerwabikorwa Kaneza Olive yatangaje ko kuganirizwa no kumva ko umuntu atari wenyine ari ikintu yungukiye mu muryango Mizero Care kuko atabashaga gufungukira abantu ngo abe yagira uwo aganiriza kubera ibikomere yatewe na jenoside yakorewe Abatutsi.

Olive “Ntabwo nabashaga kuvuga, cyane cyane mu gihe cyo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi.Ubu numva ubwigunge bwararangiye kandi uyu muryago wanadutangiye ubwisungane mu kwivuza.”

Muhayimana Pelagie umunyamabanga w’umuryango Mizero Care yatangaje ko ibikorwa by’umuryango byibanda kugufasha urubyiruko rwahuye n’ibibazo bitandukanye bikarutera kwigunga bikomeye.

Yagize ati “Dufite abajyanama babiri b’ubuzima bwo mu mutwe badufasha kuganiriza urwo rubyiruko tuba twahawe na AERG, imirenge itandukanye yo mu turere tw’umujyi wa Kigali kuko ariho dukorera ubu.”

Mu kwishimana hagati y’urwo rubyiruko n’abashinze uwo muryango habaye ubusabane mu mbyino,mu kuganira aho bari bafite insanganyamatsiko igira iti “kwisobanukirwa”.

Abatazi igihe bavukiye nabo bakatiwe umugati bishimana n’abandi.
Umuryango Mizero Care watangiye ku mugaragaro mu 2014 utangizwa na Mizero Irene ngo akure urubyiruko mu bwigunge no mu bukene.

Imbyino ziri mu byasusurukije uru rubyiruko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages