Iki gikorwa cyateguwe na JAPED (Joint Action for Peace and Development ) ifatanyije na Aspire Debate Rwanda ku wa Gatanu ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko rw’iguhugu gahunda y’imiyoborere myiza.
Ntambiye David Umuyobozi wa Aspire Debate Rwanda yavuze ko kugira ngo imiyoborere myiza kandi irabye igerweho ari ngombwa ko urubyiruko ruhurira mu biganiro mpaka kuko bifasha gutekereza kure, bikanatanga icyizere cyo kubona abayobozi beza ndetsa n’abaturage bumva gahunda za Leta neza.
Yagize ati “Iyi gahunda y’ibiganiro mpaka ku miyoborere myiza yatangiye mu 2011 ku bufatanye na MINALOC, nyuma yo gusanga urubyiruko rufite umubare munini kandi akaba ari nabo bayobozi b’ejo hazaza ni yo mpamvu bahisemo gutangiza iyi gahunda, kandi bakaba bizeye ko izagira uruhare runini muri gahunda y’imiyoborere myiza’’.
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa batangaje ko bahigiye byinshi, kandi bizabafasha gusobanurira bagenzi babo ibijyanye na gahunda y’imiyoborere myiza.
Bakomeje batangaza ko biteguye kubaka igihugu bagendeye ku ndangagaciro z’u Rwanda n’umuco warwo mu rwego rwo kugera ku miyoborere myiza irambye.



















TANGA IGITEKEREZO