Umuryango wa Amina Safi uvuga ko ufite ibimenyetso bigaragaza ko yaba yarakubiswe n’umugabo we mbere y’uko apfa, n’aho ku ruhande rw’umugabo bakagaragaza ishavu batewe no kubeshyera umuhungu wabo byatumye akurwa mu kiriyo agafungwa.
Umupira wahuje Cote d’Ivoire na DRC waba ari ryo pfundo ry’urupfu…
Urupfu rwa Amina Safi ruvugwaho byinshi kandi bitandukanye ku mpande zombi, ariko bahuriza ku makuru avuga ko ku itariki ya 4 Gashyantare barebeye hamwe umukino wahuje ikipe ya Cote d’Ivoire yafanwaga n’umugabo n’iya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DR-Congo) yatsinzwe bikababaza umugore kuko ari yo yafanaga.
Bavuga ko babwiye n’umugabo ko DR-Congo ikimara gutsindwa umugore yahise ajya kuryama, umugabo aza kumusanga mu buriri nyuma. Bigeze mu masaha y’igicuku ngo umugore ahanuka ku gitanda agwa hasi, abwira umugabo ko ari kubabara umutwe.
Uyu mugabo ngo yatangiye gushakisha aho yakura ibinini by’umutwe, ndetse ngo binaba ngombwa ko ava i Nyamirambo aho batuye agera i Remera ashakisha farumasi ikinguye. Agarutse, ngo yasanze umugore we yaciye, asaba abakozi kumuteruza bamujyana kwa muganga.
Barame Amir, Umuhungu wa Amina Safi (yabyaranye n’undi mugabo) avuga ko mu rukerera rwo ku itariki ya 5 Gashyantare ari bwo Umugabo wa Mama we yabamenyesheje ko ari mu bitaro bya CHUK, bamusangayo.
Ubwo Barame yari ku bitaro, ngo yaje gukenera kujya mu rugo rwa nyina maze yaka urufunguzo umugabo we, agezeyo afunguye icyumba nyina yararagamo abonamo amaraso ahantu hatandukanye, arayafotora kuko yayabonagamo ikimenyetso cy’uko nyina atahanutse ku gitanda gusa nk’uko yari yabibwiwe, ahubwo yishwe.
Aganira na IGIHE, Barame yasobanuye ko uyu mugabo wa nyina atigeze amwitaho nk’umugore we arwaje, ahubwo ngo byose yabihariye umuryango w’umugore by’umwiharika Barame nyir’izina, kugeza ubwo yashizemo umwuka ku itariki ya 9 Gashyantare.
Umurambo wagaragaje amakuru mashya….
Muri iki kiganiro kirekire twagiranye na Barame Amir (Umuhungu wa Nyakwigendera) yahishuye ko ubwo bozaga umurambo mbere yo gushyingura, baje kuvumbura ibimenyetso bigaragaza ko Safi yabanje kugirirwa nabi mbere yo gupfa, ati “Bisa nk’aho yanizwe akanakubitwa”.
Uru ruhurirane rw’ibimenyetso abo mu muryango w’umugore bavuga ko bigaragaza uruhare rw’umugabo we mu rupfu rwe, byazamuye umwuka mubi mu gihe cy’ikiriyo, kugeza ubwo inzego zishinzwe umutekano zanzuraga kumuta muri yombi.
N’ubwo yatawe muri yombi, abamushinja umugambi mubisha wo kwiyicira umugore ntibizeye ko ukuri kuzajya ahagaragara uko kwakabaye ngo kuko umugabo yababwiye ko ukuri kuzatangwa na raporo ya muganga, abo mu muryango w’umugore bakemanga ko ishobora kuzaba ihengamiye ku mugabo.
Barame Amir yavuze ati “Dufite impungenge z’uko hasohoka raporo itariyo”. Ibi abishingira ngo ku kuba mu gihe cyose nyina yari arwaye abaganga barabimye amakuru ahagije y’uburwayi bwe, birimo kubima ibisubizo by’ibizamini bamukoreye, bikiyongeraho amakimbirane arimo no kurwana kwabaye hagati y’umuganga na musaza wa nyakwigendera.
Ingumi zavugiye mu bitaro….
Hari amakuru avuga ko ubwo umucuruzikazi Amina Sifa yari arwariye muri CHUK, musaza we yarwanye n’umwe mu baganga bapfa kuba ngo ataramuhaga amakuru ahagije y’uko umurwayi we ameze.
Uku kurwanira mu bitaro uruhande rw’umugore ntirubihakana, rugasobanura ko uyu musaza w’umugore yakubise igipfunsi kimwe umuganga nyuma y’uko amubwiye nabi aho kumusobanurira iby’umurwayi we yari amubajije.Ubu bushyamirane ngo bwahoshejwe n’abari babegereye.
Umuryango w’umugabo wemeza ko afungiwe ubusa…..
Umuntu wa hafi cyane mu muryango w’umugabo yabwiye IGIHE ko bibabaje cyane kuba umuhungu wabo yarapfushije umugore we bari basanzwe babanye neza, bikarenga agashinjwa uruhare mu rupfu rwe.
We kimwe n’umuryango we basobanura ko ubwo umugore yahanukaga ku gitanda yakubise igice cy’inyuma cy’umutwe ku meza mato aba iruhande rw’igitanda, bikaba bishobora kuba ari byo ntandaro y’urupfu rwe.
Yemeza ko we ubwe ari mu ba mbere bageze kwa muganga ubwo umukazana wabo yari arwaye, ariko ngo ntiyigeze yumva hari umuganga uvuga ko yabonye ikimeyetso cy’uko yakubiswe, ari na ko kuri gutegerejwe muri raporo muganga yashyikirije ubushinjacyaha.
Nta kugoreka ibimenyetso abona kwashoboka mu kibazo cy’urupfu rw’uyu mucuruzikazi, kuko ngo yavuwe n’abaganga batandukanye barimo n’abanyamahanga, ikirenze kuri ibi kandi ngo bizeye ubutabera bw’u Rwanda mu guharanira ko ukuri guhabwa intebe, ati “Twizeye ubutabera.”
Uyu muntu wo mu muryango w’umugabo kandi yashinje umuryango w’umugore kuba warakumiriye umugabo n’umuryango we kwegera umurambo, kandi amahame ya Isilamu bombi babereye abayoboke agenera umugabo ububasha buhambaye mu gutunganya umurambo w’umugore we.
Iri kumirwa ku murambo na bo bakabona ko rifite icyo rihatse, bigatuma banakemanga amakuru yatanzwe n’umuryango w’umugore avuga ko umurambo wari ufite ibimenyetso by’uko nyakwigendera yagiriwe nabi.
Yagize ati “Iyo umuntu yakubiswe Muganga arabibona.Tuzemera ibyo Muganga azagatagaza.”
Umugabo wa Amina Sifa ubu yamaze gushyikirizwa ubutabera, ndetse mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri uyu wa mbere, Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kigali (CHUK), Dr. Hategekimana Theobald yemeje ko raporo ya Muganga yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.
Inyuma gato mu mateka….
Umucuruzikazi Amina Sifa yabanaga n’uyu mugabo ndetse bafitanye umwana umwe, ariko ngo umugabo yari asanzwe afite abana batanu baba i Burayi, ndetse n’umugore akagira abana bakuru batandatu yabyaranye n’undi mugabo.
Babanaga mu buryo budakurikije Amategeko, ndetse ngo buri wese akigenga ku mitungo irimo n’inzu zitandukanye, gusa bagahurira ku nzu babanamo ndetse n’umwana umwe babyaranye.
Amina Sifa yari umucuruzi ukomeye,ujya kwirangurira ibicuruzwa mu mahanga bigacururizwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO