00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Utubari, Resitora na hoteli zimwe zishobora gufungwa burundu

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 31 March 2015 saa 08:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwihanangirije amahoteli, amaresitora n’utubari bikirangwamo umwanda ko bishobora gufungwa burundu, ndetse ku ikubito tumwe hamwe hafungwa by’agateganyo.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Werurwe 2015, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigari bwatangiye igikorwa cyo kugenzura isuku mu Tubari, Hoteli na resitora mu Turere twose tw’uwo Mujyi, aho ahagaragaye isuku nke bikabije hahita hafungwa by’agateganyo, ahandi bakihanangirizwa bakagirwa inama.

Mu igenzura ryakorewe muri zimwe muri Resitora n’utubari ndetse na hoteli mu Karere ka Gasabo, hagiye hagaragara hamwe bitwararika isuku ahafatirwa amafunguro n’aho banywera, ariko ugasanga ibikoni ntibyitaweho.

Hamwe basanze inyama zarangirikiye muri Firigo

Hari na resitora zimwe na zimwe usanga zivanga amoko atandukanye y’inyama kandi na byo binyuranye n’amabwiriza agenga isuku y’ibiribwa.

Nyuma y’umunsi wa mbere w’igenzura rigamije ubukangurambaga bw’isuku muri resitora, hoteli no mu tubari, Nyirabahire Languida, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko isuku itareba ibice bimwe bya resitora ngo ahandi hirengagizwe.

Nyirabahire yagize ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo buri muntu yumve ko isuku imureba kandi bumve ko isuku itaba ikwiye kuba ahantu abantu bicara cyangwa se aho barira gusa, kuko n’aho batekera iba ikenewe cyane”.

Benhsi bikundira amafunguro kubera uburyohe ariko ni gake watekereza aho bitekerwa

Yakomeje avuga ko ikintu babonye gikwiye gukosorwa vuba na bwangu ari nko gukangurira ba nyiri hoteli na Resitora kujya batandukanya inyama z’ihene, iz’inka, iz’ingurube n’amafi, bitewe n’uko ahantu hose basuye, basanze bazishyira muri firigo imwe n’ameza zikatirwaho atarabigenewe, akagaragaza ko uduti tuzinjiramo mu gihe cyo kuzikata dushobora gutera ibibazo ubuzima bw’abakiliya.

Ubu bukangurambaga bwanakorewe no mu Karere ka Kicukiro na Nyarugenge mu rwego rwo kureba uko isuku yo mu mahoteli na resitora yifashe, kimwe na Divinity yo muri Gasabo hakaba hari izindi Resitora zafunzwe by’agateganyo, zigategekwa iby’ibanze byo gukora ngo zibone kudohorerwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwatanganje ko iki gikorwa cyo kugenzura isuku irangwamuri za Resitora n’amahoteli kizamara iminsi 10.

Gufunga Divinity Bar&Resto byabanje kuganirwaho
Hari n'aho basanze inyama zo mu nda (Zingalo) benshi bakunda zaraboreye muri Firigo
Isuku y'ibikoni ni ingenzi cyane nk'uko byagarutsweho ahasuwe hose
Abakoraga igenzura bamwe batungurwaga iyo binjiraga mu bikoni bya hamwe na hamwe
Hoteli zimwe basanze amazi yo muri "Piscine" adasukuye nk'uko bigomba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages