00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Uzafatwa akorakora umugore mu modoka ashobora gufungwa imyaka 3

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 5 March 2015 saa 10:09
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko uzagaragara akorakora abagore cyangwa abakowa mu modoka biganisha ku kwishimisha bishingiye ku gitsina ashobora gufungwa kugeza ku myaka itatu.

Umuyobozi bw’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba yemeza ko gukorakora abagore n’abakobwa mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi ayoboye ari ikibazo nubwo nta bushakashatsi buragikorwaho.

Yagize ati ʺ gukorakora no kwikuba bigaragara mu mabisi, uzabifatirwamo azabihanirwa by’ intangarugero. ʺ

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali na Polisi biga ku kibazo cy'abakorakora abagore mu modoka zitwara abagenzi

Ndayisaba avuga ko ubwinshi bw’ abagenda bahagaze mu modoka budakwiye kuba intandaro yo kubangamira abagore n’ abakobwa.

Yatunze abatoki abatwara abagenzi kuri moto bagenda bafunga amaferi kugira ngo umugore cyangwa umukobwa batwaye agende abagwa mu mugongo.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali ACP Rogers Rutikanga yasabye abagendera mu modoka zitwara abagenzi kumenyasha polisi igihe cyose babonye hari ukorakora umugore.

Yavuze ko uzafatwa akorakora umugore cyangwa umukobwa biganisha ku kwishimisha bishingiye ku gitsina azahanwa hakurikijwe ingingo y’185 y’amategeko ahana y’u Rwanda igena igifungo hagati y’umwaka umwe kugeza kuri itatu, n’amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 50 000 kugeza ku 500 000 rwf.

Umuyobozi w’imwe mu masosiyete atwara abagenzi KBS (Kigali Bus Service), Charles Ngarambe ntiyemera ko hari abagenda bakorakora igitsinagore mu mabisi ariko akemera ko niba bivugwa hafatwa ingamba.

Ati ʺniba biriho, ariko ubikora aba afite icyo agamije […] nafatatwa azabihanirwe. ʺ

Akomeza avuga ko Abanyarwanda badakwiye kumva ko byacitse.

Yemeza ko sosiyete ya KBS, ifite bisi zituma abagenzi bagenda bacucitse, abereye umuyobozi, igiye gufata ingamba zo kurwanya iki gikorwa cy’ urukozasoni cyatangiye kugaragara mu mamodoka, bashyira kamera mu mabisi, kandi ko polisi izajya ikurikirana ibikorerwa mu modoka.

Celestin Ntaganzwa umuyobozi w’Impuzamahuriro y’abatwara abagenzi kuri Moto mu Rwanda (FERWACOTAMO), avuga ko umunyamuryango uzagaragaraho ayo makosa azihanangirizwa byaba ngombwa akirukanwa.

Ikibazo cy’ abagenda bakorakora abagore n’ abakobwa mu modoka zitwara abagenzi, cyagarutsweho n’ umukuru w’ igihugu mu mwiherero w’ abayobozi bakuru uherutse kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ihohoterwa iryo ariryo ryose mu ma bisi, mu miryango n’ahandi rikwiye gucika burundu ndetse rigafatirwa n’umwanzuro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages