00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: WASAC n’ikigo cy’Abanyamerika bigiye kubaka uruganda rushya rw’amazi

Yanditswe na

Philbert Hagengimana

Kuya 16 December 2014 saa 03:48
Yasuwe :

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura “WASAC Ltd” na sosiyete y’Abanyamerika ya Culligan International, basinyanye amasezerano yo kubaka uruganda ruzatanga amazi yongera asanzwe akoreshwa mu mujyi wa Kigali.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku ya 16 Ukuboza 2014, azubaka uruganda rutanga metero kibe 25.000 ziyongera kuri 65.000 WASAC isanzwe isaranganya abatuye muri Kigali.
Sano James Umuyobozi mukuru wa WASAC Ltd yavuze ko ubu bufatanye buza gukangara ubukana bw’ikibazo cy’amazi mu bice (…)

Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura “WASAC Ltd” na sosiyete y’Abanyamerika ya Culligan International, basinyanye amasezerano yo kubaka uruganda ruzatanga amazi yongera asanzwe akoreshwa mu mujyi wa Kigali.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku ya 16 Ukuboza 2014, azubaka uruganda rutanga metero kibe 25.000 ziyongera kuri 65.000 WASAC isanzwe isaranganya abatuye muri Kigali.

SANO James uyobora WASAC arasinyana na n'uhagarariye Culligan

Sano James Umuyobozi mukuru wa WASAC Ltd yavuze ko ubu bufatanye buza gukangara ubukana bw’ikibazo cy’amazi mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali.

Sano yagize ati: “Turishimye cyane kuba twasinyanye n’iyi sosiyete y’inzobere, igiye kudufasha kongera amazi mu Mujyi wa Kigali. Twari dusanzwe dutanga metero kibe 65.000 (ku munsi), none tugiye kubona izindi 25.000.”

Sano James akomeza avuga ko uyu mushinga uje usanga undi barimo bategurana n’abafatanyabikorwa wo kongera metero kibe 10, ku buryo mu gihe kidatinze, abatuye Umujyi wa Kigali bazava kuri metero kibe 65.000 basaranganywaga bakagera kuri metero kibe 100.000.

Ikibazo cy'amazi gitera bamwe gutonda imirongo bashaka amazi

Uyu mushinga wo kongera amazi ariko, ngo ntuzagera ku batuye nabi, ngo abatuye mu manegeka no mu mabanga y’imisozi, bazagumana ikibazo cy’amazi bafite kuko bitoroshye kuyabagezaho.

Umuyobozi wa Culligan International mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Beyhan Nakiboglu, yavuze ko biteguye guhita batangira imirimo, ku buryo mu mezi 7 umushinga uzaba urangiye bakawumurikira WASAC Ltd.

Uyu mushinga ugizwe n’iyubakwa ry’uruganda rutunganya amazi, gushyiraho imiyobozo mishya no gusimbuza ishaje.

Uyu mushinga ufite agaciro k’amadolari ya Amerika 7,405,000, nurangira, Culligan izafatanya na WASAC Ltd kuwubungabunga.

Uyu mushinga uzarangira umujyi ubonye metero kibe ibihumbi 90, ariko umujyi wa Kigali ngo ukeneye byibura metero kibe ibihumbi 120 ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Kigali gikemuke burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages