00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Yabuze aho kuba atura mu rusengero

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 10 January 2015 saa 01:28
Yasuwe :

Mukandayisenga Fortunee w’imyaka 26 uvuka mu mu dugudu wa Karambi mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi avuga ko yahisemo kwibera mu rusengero rwa ADEPR rwa Kabagari kuko ntaho agira ho kuba.
Mu kiganiro kirambuye uyu mukobwa Mukandayisenga yagiranye na IGIHE ,avuga ko kuba atuye mu rusengero atari uko aribyo yifuza ahubwo abiterwa n’uko nta babyeyi agira kandi abamureraga bakaba baramwirukanye.
Mukandayisenga avuga ko yaje mu mujyi wa Kigali muri Mutarama mu mwaka wa 2013 azanywe (…)

Mukandayisenga Fortunee w’imyaka 26 uvuka mu mu dugudu wa Karambi mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi avuga ko yahisemo kwibera mu rusengero rwa ADEPR rwa Kabagari kuko ntaho agira ho kuba.

Mu kiganiro kirambuye uyu mukobwa Mukandayisenga yagiranye na IGIHE ,avuga ko kuba atuye mu rusengero atari uko aribyo yifuza ahubwo abiterwa n’uko nta babyeyi agira kandi abamureraga bakaba baramwirukanye.

Mukandayisenga avuga ko yaje mu mujyi wa Kigali muri Mutarama mu mwaka wa 2013 azanywe n’abagiraneza bamubwiraga ko bashaka kumufasha mu buzima bwe ariko nyuma bakamuhinduka baramwirukana.

Avuga ko bamwirukanye amaze gukubitwa n’umukozi wabakoreraga maze akabigeza k’ubuyobozi no ku bapasiteri b’urwo rusengero atuyemo.

Yagize ati “ Banyirukanye nyuma y’uko bumvishe ko abayobozi bamenye ikibazo cyanjye. Bahise bambwira ko igihe cyo kubana nabo cyarangiye nkwiye gushaka aho kuba mbasaba ko baba baretse nkahashakisha kuko ntaho nari mfite nibwo bambwiye ko bagomba kuza nahabonye mpita njya mu rusengero”.

Mukandayisenga imbere y'uruyemousengero at

Yemeza ko yakubiswe n’umukozi akanamukomeretsa bitewe no kumugirira ishyari ry’uko yize.

Mukandayisenga avuga ko yababajwe n’abamuserereza ko yanze kuvamu mujyi wa Kigali ngo kuko atariwe wifuza kuba mu rusengero.

Ati “ None se najya hehe ko nta muryango ngira? kuba mba aha si uko mpakunze ahubwo n’ibibazo kuko n’ubu abagiraneza basengera aha banteranyirije amafaranga y’itike agera ku bihumbi 10 ariko nkanga kuyafata kuko ntaho nayajyana”.

Aho yashashe mu rusengero

Mukandayisenga abangamiwe nikibazo cy’inzara n’icy’uko hari abazi ko aba mu rusengero kubera gukunda kwibera mu mujyi gusa.

Avuga ko aramutse abonye ahantu ho kuba hegereye abantu nta kabuza yava mu rusengero akahajya.

Pasteur uyobora itorero rya ADEPR mu Kabagari utarashatse ko izina rye ritangazwa nawe avuga ko uyu mukobwa ari kuba mu rusengero bitewe n’uko ntahantu agira ho kuba .

Yagize ati “ Twamenye uburyo yahohotewe bitewe n’ibikomere twamubonagaho turamuvuza ku buryo n’ubu atarakira ariko impamvu yibera aha ni uko ari impfubyi nta n’ahantu afite ashobora kuba”.

Kugeza ubu Mukandayisenga arakivuza ibikomere yatewe n’uwo muhungu wamukomerekeje gusa akanababazwa n’uko atakurikiranywe n’amategeko.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages