00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali : Yafatanywe ibiro 33 by’urumogi yari akuye muri Tanzania

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 9 January 2015 saa 06:59
Yasuwe :

Umugabo w’imyaka 31 uvuka mu Kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yafatanywe ibiro 33 by’urumogi arukuye mu gihugu cya Tanzania.
Polisi y’u Rwanda itangaza ko uyu mugabo yafatiwe ahitwa “kuri 15” mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’aho umushoferi n’abagenzi yari atwaye, bahamagaye bamenyesha ko hari umwe muri bo upakiye urumogi mu modoka barimo, yari iturutse mu Karere ka Kirehe.
Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2015, Supt Modeste Mbabazi yabanje (…)

Umugabo w’imyaka 31 uvuka mu Kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo yafatanywe ibiro 33 by’urumogi arukuye mu gihugu cya Tanzania.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko uyu mugabo yafatiwe ahitwa “kuri 15” mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’aho umushoferi n’abagenzi yari atwaye, bahamagaye bamenyesha ko hari umwe muri bo upakiye urumogi mu modoka barimo, yari iturutse mu Karere ka Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi akaba n'Umugenzacyaha mukuru mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi

Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Mutarama 2015, Supt Modeste Mbabazi yabanje gushimira abagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’uwo mugabo.

Ati “Ndashimira umushoferi n’abanyarwanda muri rusange, kuko twabibwiwe n’abari mu modoka (urumogi) rwari rurimo, yavaga i Kirehe, nyuma yo kumva runuka maze bagahamagara polisi, bituma tumenya pulake y’imodoka yari iruzanye, tumufatira kuri 15.”

Nk’uko uwo mugabo abitangaza ubwe, urumogi yafatanywe yari arukuye muri Tanzania, aruhawe n’undi munyarwanda uba yo, akaba yari aruranguye ngo azarucuruze muri Mata uyu mwaka.

Urumogi ngo rugira isoko muri Mata, we yari aruranguye mbere

Yagize ati: “Icyaha ndacyemera rwose, kandi nari nzi ko nzabicuruza mu Kwezi kwa Kane (Mata), kuko ari bwo haboneka amafaranga, kandi igikuru ni uko ibyo nafatanywe byose bihari kandi nkaba mbyemera. Ikindi ni uko ntazabisubira na rimwe, kandi kuba nafashwe ni byiza kuko biratuma menya ko ari bibi.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko ari ubwa mbere afatiwe mu bikorwa nk’ibyo, akaba yarabitangiye amaze kugurisha inka ye amafaranga y’u Rwanda 200.000, agahita ayagira igishoro mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, by’umwihariko urumogi.

Avuga ko yabyigishijwe n’umugore w’inshuti ye, na we ufunze azira icyaha nk’iki, akaba yarakatiwe igifungo cy’amezi 6.

Bimwe muri ibi ntago abivugaho rumwe na Polisi, kuko Umuvugizi wa yo mu Mujyi wa Kigali Supt Modeste Mbabazi yatangaje ko uyu mugabo atari ubwa mbere afatirwa mu byaha nk’ibi, aho mu mezi atatu ashize yari afungiye muri Gereza ya Kimironko nyuma yo gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi y’i Kabuga.

Yari arutwaye mu bikapu bitatu ku buryo ababibonaga bagiraga ngo ni ibiribwa akuye mu cyaro

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga kandi ko ibiyobyabwenge bikunze gufatirwamu Karere ka Kirehe bitanyuzwa ku mupaka uzwi, ko ahubwo byinjirizwa mu gishanga cya Mpanga cyo mu Karere ka Kirehe, ariko na ho hakaba harashyizwe abashinzwe umutekano benshi kugirango bahace abantu nk’abo.

Uyu mugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gihe agitunganyirizwa dosiye ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha, na bwo bumushyikirize Urukiko, mu gihe kandi uwabimuhereye muri Tanzania na we akirimo gushakishwa.

Ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana iteganya igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri itanu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 (500,000) kugeza kuri miliyoni 5 (5,000,000) ku muntu wese uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko kuri uyu we ibihano bikaba bishobora kwikuba kabiri kuko ari isubira cyaha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages