Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Gashyantare nibwo uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 29, yagerageje kwiba mu buryo bw’amayobera umwe mu bacuruzi ariko ahita afatwa.
Umucuruzi witwa Muhire Cyriaque wibwe, aganira na IGIHE yatangaje ko uyu musore yaje ashaka ama-unites, abanza kwaka aya 150, arongera asaba aya 300.
Yagize ati “ Nkimara kumuha Me2u yari ansabye yagiye ntamugaruriye kandi yari amaze kumpa amafaranga igihumbi, nahise numva ngize ubwoba ntabaza abantu baramukurikira baramufata. Narebye kuri konti yanjye nsanga havuyeho amafaranga ibihumbi 110 ku yo nari mfiteho.”
Muhire atangaza ko atari inshuro ya mbere abona uyu musore wamwibye ndetse akunda gutembera muri ibyo bice, gusa ngo ntazi uburyo yamwibye umubare y’ibanga.
Uyu musore yasabye ko ubuyobozi bwamufasha gukurikirana uyu musore akamwishyura amafaranga ye.
Amakuru agera kuri IGIHE nuko hari n’undi wahise afatwa nawe ashinjwa kuba muri iri tsinda ryihishe inyuma y’abiba abantu.
Akenshi abantu bakunda kwibwa muri ubu buryo bw’amayobera, ariko Sosiyete z’Itumanaho zihora zishishikariza abafatabuguzi bazo kutagira umuntu babwira umubare w’ibanga bakoresha kuri konti zabo.
Amafoto: Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO