00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yahisemo kwicuruza kubera kwanga gusabiriza

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 21 October 2015 saa 12:03
Yasuwe :

Mukandori (izina ryahinduwe) w’imyaka 26 utuye mu Murenge wa Rwezamenyo ,Akarere ka Nyarugenge avuga ko yahisemo gukora umwuga w’uburaya kubera kwanga kugira uwo ategera amaboko.

Mukandori yiyemerera ko yatangiye uburaya mu mwaka wa 2009 nyuma y’uko yari amaze guterwa inda.

Uyu mugore wakoraga akazi ko mu rugo mbere y’uko atangira uburaya, avuga ko yahisemo kwicuruza, kubera ko nta yandi mahitamo yari afite, cyane ko yatinyaga guhinguka imbere ya mukase atwite.

Yagize ati “jye nahisemo gukora uburaya kubera ntashoboraga gusubira mu rugo ntwite kandi ntari no gushobora kubaho muri Kigali nsabiriza.”

Yakomeje agaragaza ko agitekereza kuba indaya atahise atangira uwo mwuga ahubwo yaje kuryamana n’umugabo wa mbere nyuma y’uko aburiye irengero umuhungu wamuteye inda wari waramwijeje ko bazabana.

Ati “Maze kumubura nakodesheje inzu mu mafaranga make nari mfite, nuko ntangira uburaya gutyo kugira ngo nticwa n’inzara kuko nabonaga ntashobora kuba mu buzima bwo gusabiriza cyangwa bwo kugurisha ibiyobyabwenge”.

Mukandori avuga ko kuba amaze imyaka itanu akora ubuya bitavuze ko atabureka ahubwo aramutse abonye igishoro cy’amafaranga ibihumbi 300 yabusezera burundu agatangira ubucuruzi bw’amakara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages