– Atunze umuryango w’abantu 3 kubera kwihangira Imbabura z’umuyaga uturuka ku mashanyarazi;
– Akoresha amaboko ye, agambiriye kuzagura imashini zizikora;
– Yifuza amafaranga ibihumbi 500 ngo atere imbere, na miliyoni Imwe cyangwa Imwe n’igice kugira ngo akore uruganda;
– Yigobotoye gucururiza mu kajagari, yihangira umurimo wo gukora Imbabura z’umuyaga hakoreshejwe amashanyarazi make cyane;
– Atumbiriye uruganda ngo kandi icyo yifuje ntaryama atakigezeho;
Innocent Yamfashije, afite umugore n’abana babiri, utuye mu Mudugudu wa Nunga, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge uvuka mu Ntara y’Amajyepfo wari umaze igihe kinini acuruza imikandara mu kajagari (Umuzunguzayi).
Aganira na IGIHE, Yamfashije yagize ati “Mbonye umuterankunga cyangwa abagiraneza bamfasha bakampa nk’ibihumbi 500 natangira kwizigama nkagura ibikoresho byangombwa nkanakodesha ahantu hanini nakorera kuko ngamije kwagura umushinga wanjye…uwampa nka miliyoni cyangwa imwe n’igice nahita nagura isoko nkakora ntikoresheje nanjye nkajya mu bakire u Rwanda rufite.”
Uwo mugabo ukiri muto avuga amagambo make, ashyize ibikorwa imbere kandi afite intego ikomeye yo kwagura ibikorwa, agakora uruganda rwe bwite, ruzajya rukora izo mbabura zikoresha umuyaga uturutse ku mashanyarazi make, akabasha guhaza isoko ry’u Rwanda, ndetse agasagurira n’amahanga, aho kugira ngo abanyarwanda bakomeze bahendwe n’ibindi bikoresho by’abazungu byifashishwa mu guteka.
Amateka ya Yamfashije ntatandukanye n’ay’abandi baturege batishoboye bagaragara mu Mujyi wa Kigali kuko yari atunzwe no gucuruza imikandara n’inkweto mu duce dutandukanye two muri uyu Mujyi, ariko ubuzima bwe bwaje gukomera nyuma y’aho atereye umukobwa inda agahita afata icyemezo cyo kubana na we.
Gusa bias n’aho yabigiriyemo umugisha, kuko mu gufata icyo cyemezo byatumye anatekereza uburyo bwo kubaho, ahitamo kwihangira akazi ko gukora izo mbarura zidasanzwe.
Nk’uko Yamfashije abivuga, ngo gukura amaboko mu mufuka akihangira umurimo yabitewe no kwanga kwandavura yanduranya asabiriza, ikindi ni uko ngo kuba yaramaze kugira umuryango ari kimwe mu byatumye yagura ubwenge ngo yihangire umurimo ubyara amafaranga.
Avuga ko agitangira byari ‘ugushakisha kuko yakora imbabura yajya gushyiramo ibikoresho bituma ikorana n’amashanyarazi bikamunanira, aza kubivumbura nyuma, gusa ngo ubu ageze ku rwego rw’uko yanakora n’imbabura 3 ku munsi, zatuma yinjiza amafaranga 30,000 mu gihe abonye abakiriya.
Imbabura imutunze hamwe n’umuryango we...
N’ubwo yifuza iterambere riruseho, Yamfashije yemeza ko amafaranga akura mu mbabura z’umuyaga uturuka ku mashanyarazi akoresha intoki ze, amutunze kandi akabaho neza hamwe n’umuryango we.
Ati “Sinakubeshya ngo nkorera amafaranga menshi, kuko abantu ntibari bamenyera, yewe nta n’ahantu mfite hazwi hogukorera. Ikindi, Imbabura nkora ni komande abantu banzi cyangwa bansuye baba bampaye uretse ko mu cyumweru nshobora gukora Ebyiri amafaranga avuyemo akaba ari yo adutunga”.
N’ubwo arya akaryama, asanga bidakwiye kurangirira aha kuko yifuza iterambere rifatika, ari nay o mpamvu uretse kuba mu rugo rwe batunzwe n’uwo mwuga, yanatangiyeno kuwigisha abandi yifuzako bazawukorana.
.
Avuga ko ku ikubitiro akeneye inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 500, akabasha kuguramo ibindi bikoresho by’ingenzi no kuriha aho azakorera kugira ngo abashe kongera umusaruro we ku munsi.
Ati “Nkeneye nk’amafaranga bihumbi 500 kugira ngo nyaguremo ibikoresho by’ingenzi bihagije, nkanakuramo ayo gukodesha ahantu najya nkorera kugira ngo ngire address (aho abarizwa) gusa ku buryo byibuze umusaruro wanjye wakwikuba inshuro zirenze 10 ku Kwezi”.
Yunzemo ati “kuko mfite abakiriya benshi uretse ko na bo baba bashaka kunyishyura nzibashyiriye ikibazo kikaba icy’igishoro”.
Uwo mugabo yavuze ko kuri we yemera ko byose bishoboka, kandi ngo yizera ko “Ingorofani ihinduka indege”, akabishingiraho adashidikanya ko uruganda rukora izi mbabura ahorana mu ndoto azarushinga bidatinze, Imana nibimufashamo.
Uyu mugabo yagaragaje ko agize amahirwe akabona aho akura inguzanyo ya miliyoni imwe cyangwa Imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda yahita akabya inzozi ze z’uruganda, kandi ngo natayibona ntibizamukoma mu nkokora muri iyo ntego yihaye.
Yagize ati “Nabonye umuterankunga cyangwa abagiraneza bamfasha bakampa nk’ibihumbi 500 natangira kwizigama nkagura ibikoresho byangombwa nkanakodesha ahantu hanini kuko ngamije kwagura umushinga wanjye…uwampa nka miliyoni cyangwa imwe n’igice nahita nagura isoko nkakora ntikoresheje mu gihugu hose.”
Uko Imbabura z’umuyaga zikoresha amashanyarazi ziteye
1. Izi mbabura zikoresha umuyaga uturuka ku mashanyarazi ni imbabura ziteye nk’izisanzwe;
2. Akarusho ni uko iizi mbabura hari ahantu zifite akuma kizenguruztsa kagatanga umuyaga iyo icometse ku mashanyarazi;
3. Ikoresha sharijeri a Telefoni ku buryo umuriro itwara ari nk’uwuzuza telefone yasharijwe yari yashizemo umuriro;
4. zikoresha incenga aho gukosha amakara asanzwe kandi menshi ku buryo uwakoreshaga umufuka umwe w’amakara ku Kwezi akoresha 1/3 cy’umufuka w’incenga.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO