Mu gihe hari hashize iminsi akeka amababa umugore we ko yaba amuca inyuma, Mubibyi yamuguye gitumo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama 2016, amufatiye mu nzu y’undi musore bivugwa ko bakunda, ariko umugore yireguye avuga ko yari yahungiye yo nyuma yaho umugabo we amukubise, mu masaha ya mugitondo bityo umugore ahungira ku nzu y’uwo musore.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mumotari babwiye IGIHE ko, mbere y’uko akubita umugore we, bari babanje gutongana bikomeye kuko uyu mugabo yari yamenye ibyabaye.
Murenzi Antoine yagize ati “Bari babanje kurwana mu gitondo uretse ko tutazi icyo bapfaga. Gusa ngo ni uko umugabo ari we wari wabanje kumukubita hanyuma umugore nawe yahukanira ku wundi musore bari basanzwe bacuditse.”
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko uyu mumotari akubise umugore we bikomeye mu ruhame, yahise yadukira n’umusore yasanganye umugore we nawe aramukubita.
Yagize ati “Ntabwo yakubise umugore we gusa ahubwo yanakubise n’uwo muhungu bari kumwe cyane, avugako ashaka kumukuramo ingeso yo gusambanya abagore b’abandi. Twari tuzi ko yamukuye amenyo bitewe n’uburyo yavaga amaraso menshi mu kanwa.”
Nubwo uyu mumotari yakubitaga umugore we amushinja kumuca inyuma, nyamugore yabihakanye avuga ko batasambanye ahubwo basomanye gusa.
Umugore yagize ati “Rwose nimumunsabire imbabazi narinje gufatisha imiziki noneho kuko studio ye iba mu cyumba ninjiyemo umugabo agira ngo twasambanye ariko rwose ntabwo twabikoze ahubwo twasomanye gusa.”
Uwasimbuye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Munanira ya II by’agateganyo, Florance, yabwiye IGIHE ko nyuma y’aho uyu mumotari akubitiye umugore we, inzego z’umutekano zahise zibunga kuko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaza ko basambanye.
Uyu mugabo utuye mu Mudugudu wa Kinyange mu Kagari ka Munanira ya II, Akarere ka Nyarugenge, amaranye imyaka ibiri n’umugore we ndetse bakaba banafitanye umwana umwe.



















TANGA IGITEKEREZO