Nshimiyimana Alex utuye mu mudugudu w’Urugero, akagari ka Kamutwa mu murenge wa Kacyiru ashinjwa n’umugore we, Ishimwe Christine, ko yamukubise intebe akamumena agahanga ubwo yamubuzaga kwinjiza indaya mu nzu mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Ukwakira.
Ishimwe Christine waviriranaga, yabwiye IGIHE ko umugabo we yatashye ari kumwe n’indaya yashakaga gusambanyiriza ku buriri bararanamo n’umwana wabo, yamubuza agahubuza intebe akayimukubita mu gahanga agakomereka bikabije.
Ati” Umugabo wanjye yatashye mu ma saa cyenda n’igice z’ijoro yari amaze iminsi myinshi adataha mu rugo, azana n’indaya mubujije kuyinjiza mu nzu ankubita intebe mu gahanga.”
Ishimwe avuga ko umugabo we yari asanganwe ingeso yo kurara mu gasozi ariko akamwihanganira.
Uyu mugore w’imyaka 19 gusa , yabanje gutinda kwiyuhagira amaraso y’uruguma afite mu gahanga , kugira ngo yereke polisi ibyago yahuye nabyo.
Yifuza ko umugabo yatabwa muri yombi akaryozwa ibyo yakoze.
Reba ubusobanuro bw’umugore wahohotewe mu mashusho:



















TANGA IGITEKEREZO