• Yagujije banki agura ikibanza cyo kubakamo
• We n’umugore we bamaranye imyaka 15 batetse umutwe yigira umupfakazi arubakirwa
• Batetse umutwe wa kabiri, umugabo asinyira umugore ko ntaho ahuriye n’inzu akajya arara hanze ngo na we yubakirwe
• Umugore yamubujije kongera gukandagira mu nzu, Umugore arayikodesha yishakira undi mugabo
• Umugabo yamaze amezi 7 hanze, abaturage bamugondagondera akaruri
• Ntazi aho umugore we n’abana be batuye
Umugabo witwa Mutesa Christophe utuye mu Kagali ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, avuga ko yatengushywe n’umugore we mu mugambi w’ubutekamutwe bari bacuze ngo bubakirwe inzu, bimuviramo kurara hanze amezi 7 ndetse n’inzu yari asanganywe birangira umugore ayimuriganyije.
Mutesa w’imyaka 41, afite abana babiri n’umugore bamaranye imyaka 15, yaganiriye na IGIHE, agaruka ku rugendo yakoranye n’umugore we yibwira ko bagana aheza, ku bw’amahirwe make, imuhingutsa mu buzima bushaririye abayemo ubu.
Mutesa Christophe asobanura ko mu myaka isaga 13 yamaranye n’umugore we nta nkomyi bagiranaga, gusa ngo mu myaka mike ishize umugore yatangiye kumwereka isura itandukanye n’iyo amuziho.
Mu mpera za 2010, ibitekerezo bya Mutesa n’umugore we byahengamiye ku gushaka uko bakubaka inzu mu Mujyi wa Kigali, maze umugabo agana banki aguzamo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, bagura ikibanza.
Bakimara kukigura bahuye n’ihurizo ryo kubaka, kuko nta bushobozi bari babifitiye, biga amayeri yo gushingamo ihema, arisigamo umugore arigendera kugira ngo asabe ubufasha bwo kubakirwa nk’umupfakazi. Biramuhira yubakirwa hifashishijwe umuganda rusange w’abaturage.
Ati “Napanze n’umugore nti wowe wiyite umupfakazi, njyewe nigendere wowe bazakubakira. Ni yo sisitemu (ni bwo buryo) twakoresheje, ubwo bigenda bityo. Maze kugenda nk’amezi nk’angahe, arubaka ariko abifashijwemo n’ubuyobozi…umuganda uramwubakira.”
Mutesa akomeza avuga ko nyuma yo kubona inzu yagarutse mu rugo rwe, we n’umugore we bakongera guteka umutwe ubugira kabiri ngo barebe ko umugabo na we yakwigaragaza nk’utishoboye akubakirwa.
Ati “Inzu imaze kuzura tuza gukina undi mutwe..kugira ngo nanjye bazanyubakire, batwubakire indi nzu ya kabiri kuko njye ndi demobu (yasezerewe mu ngabo).”
Yemeranije n’umugore kwandika impapuro zigaragaza ko inzu babamo ari iy’umugore n’abana bwite, we ntaho ahuriye na yo, ndetse impapuro bazishyikiriza ubuyobozi burazemeza haterwaho na kashe.
Kuva bapanga uwo mutwe wa kabiri, Mutesa yatangiye kurara hanze ajijisha ngo agaragaze ko atishoboye, amayeri ya kabiri atarabahira umugore atangira kumwihinduka, ndetse atangira no kumubuza gukandagiza ibirenge bye mu nzu bari basanzwe bafatanyije.
Muri uku kumubuza kwinjira mu nzu ngo yamubwiraga ko arimo kuyivuriramo abantu yiyita umuvuzi gakondo, bikomeza gutyo yisanga atagifite uburenganzira bwo kuyikandagiramo, bidatinze umugore yakodesheje ya nzu, arigendera, amusiga hanze.
Muri ubu buhamya bwa Mutesa, avuga ko nyuma yaje kumenya ko hari umugabo bari bacuditse ari na we bajyanye kubanira aho ataramenya kugeza ubwo twaganiraga.
Hari abavuga ko Mutesa arwaye….
Ikibazo cya Mutesa kizwi n’abahisi n’abagenzi banyura aha i Nyabisindu kuko batuye ku muhanda kandi bakaba barahoranaga intonganya mu rugo.
Mutesa yemeza ko nyuma y’uko umugore we amusize mu mbuga agakodesha inzu akijyanira n’undi mugabo, ngo yagerageje kugonda agashitingi mu mbuga ngo abone aho yugama imvura yararaga imunyagira, nyamara ngo umugore we akagaruka agasenya ibyo yubatse akanamuhohotera.
Avuga ko iyo yamugiriraga nabi yahitaga yigendera akamwihorera, bamwe mu baturage babona ibyo amukorera bakavuga ko yamuroze, n’ubwo we avuga ko kudahangana na we abiterwa n’ikinyabupfura yigishijwe akiri umusirikare.
Ariko ntahakana ko iyo umugore we amugezeho adohoka mu mbaraga, ati “Na bwo twashwana [akampohotera], abaturage barabizi….Ariko njyewe nkicecekera ngatuza, nanga imiserero nkituriza nkamera nk’igicucu abantu benshi bakavuga ngo yarandoze… Gusa njyewe n’ubu iyo mugezeho akaza mpita nceceka ngacika intege, yagenda nkagarura imbaraga”.
Iki kibazo cy’uyu avuga ko hari zimwe mu nzego z’ubuyobozi yakigejejeho, ariko ngo umugore we yamubwiye ko n’iyo yarega ntacyo byatanga ngo kuko amurusha amafaranga kandi akaba afite intego ntakuka yo “Kumuzutaguza”.
Ati “Jye ntaho nareze. We agenda azenguruka mu nzego zose ngo afite amafaranga, yarambwiye ati ‘nzakuzutaguza kuko mfite amafaranga’…”.
Abaturanyi barashavuye
Abaturage bavuga ko bababajwe bikomeye no kuba baratanze amaboko yabo ngo bafashe uyu muryango kubona aho utura, none umugore akaba yarayikubiye umugabo agasigara araraguzwa.
Muhozi Saidi umwe mu baturanyi avuga ko basabye ko inzu yagabanywamo kabiri umugabo agasigarana icyumba ariko na byo ntibyakunze nyuma bamwomekera akazu gato mu rubavu rw’iye umugore yasize akodesheje.
Ati “Iyo nzu twarayujuje ihita ikodeshwa [Umugore] ajya kwikodeshereza ahandi, ntanafashe n’ibihumbi 10 ngo abihe uno mugabo nawe ayakoreshe. Yararaga muri ibi bigori by’aha agashyiramo supaneti nijoro akajya kwiryamiramo..wumve ubuzima yaciyemo.”
Aba baturanyi kandi bemeza ko hari n’ubwo byageze Mutesa akajya arara mu musarani, ariko na ho umugore araza arahamwirukana. Bavuga ko uyu mugabo bazakomeza kumufasha, cyane ko ari na bo akenshi bamugaburira, ariko bagasaba ko inzego zafatanya ikibazo cy’uyu mugabo kikabonerwa umuti urambye.
Ubuyobozi bwuhutiye gukemura iki kibazo….
Ikibazo cy’uyu mugabo yagishyize ahagaragara ubuyobozi bw’Akagali ka Nyabisindu bumaze igihe bugikurikirana, ndetse ubwo twavuganaga n’Umuyobozi w’Akagali Ntakontagize Florence yavuze ko yarimo acyicyemurira ubwe.
Yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakomeje gushaka uko bakibonera umuti, ariko ngo baje gusanga nta bundi buryo bagikemuramo uretse kuba bamukodeshereje aho akinga umusaya mu gihe hagishakishwa umuti urambye w’iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO