00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yareze umugabo we kuri Polisi umuhoza ku nkeke kubera kumufuhira

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 15 May 2015 saa 06:57
Yasuwe :

Alicia (izina ryahinduwe ku mpamvu z’umutekano w’umutangabuhamya) yareze umugabo we kuri Polisi amuziza kumufuhira amuhoza ku nkeke ku buryo yari yaramutegetse amasaha atagomba kurenza ataragera mu rugo.

Uyu mugore w’imyaka 32 nyuma y’aho akorewe ihohoterwa n’umugabo we, yaje kwitabaza ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo n’ibikorerwa abana muri Polisi y’u Rwanda.

Yasobanuye ko ikibazo cye n’uwo bashakanye gishingiye ku kuba yaramufuhiraga bikomeye. Yagize ati “Nashakanye n’umugabo wanjye dukundana, ariko nyuma y’igihe atangira kugaragaza gufuha cyane kandi nta mpamvu ifatika, nkora muri imwe muri Banki mu mujyi, tukaba dutuye i Kanombe, yantegetse kujya ngera mu rugo bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, birumvikana buri gihe nsohoka amasigamana ngo isaha zitangereraho, iyo ngeze mu rugo ndengeje saa kumi n’ebyiri nakirwa n’ibitutsi.

Umunsi umwe, twatashye ubukwe ndi kumwe n’umugabo wanjye, ataha atambwiye, nguma mu bukwe nziko nawe akiburimo naho we yatashye. Nabonye bwije bigeze nka saa moya mfata umwanzuro wo gutaha ngeze mu rugo nsanga yankingiranye nibwo nahamagaraga Polisi, yifungiranye nabuze uko mbona abana banjye.”
Uyu mugore amaze gutanga ikibazo cye, Polisi yarahageze, isaba nyir’urugo gufungura, aranga biba ngombwa ko ikoresha ingufu mu gukingura, isanga umugabo yifungiranye n’abana batatu, harimo umwe ufite amezi atandatu, wari ukeneye ko mama we amwitaho by’umwihariko.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana muri Polisi y’u Rwanda Superintendent of Police (SP) Belline Mukamana, aratangaza ko icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe gikorwa kandi abantu benshi bakaba batazi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yasobanuye ko guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe ari ibikorwa bimukorerwa bikubiyemo nko kumutuka, kumukubita, kumukomeretsa cyangwa kumuvunisha, kumubuza uburenganzira ku mutungo n’ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kimubuza kubaho mu mudendezo.

SP Mukamana yakomeje avuga ko imibare igaragaza ko byibura buri kwezi Polisi yakira ibirego birenga 15, mu mwaka bikagera kuri 200. Yakomeje asobanura ko hari aho abantu bagerageza kubikemurira mu muryango cyangwa rimwe na rimwe uhohoterwa akicecekera, akibanira n’iryo hohoterwa rya buri munsi.

Akaba yaragize ati ”Ibi byaha bicecekwa ntibishyikirizwe ubutabera nibyo biviramo bamwe kwiyahura, cyangwa kwicana, ubikorerwa igihe kirekire akananirwa kwihangana akaba yahitana uwo bashakanye”.

Gukubita no gukomeretsa, guta urugo k’uwananiwe kwihangana, ubusambanyi n’ibindi ni ibindi byaha bikomoka kuri iki cyaha.

SP Mukamana yanavuze ku bana bakomoka ku babyeyi bahozanya ku nkeke, agaragaza uburyo bibakomeretsa mu byiyumvo, rimwe na rimwe nabo bakaba bakwigira ku babyeyi ingeso mbi zirimo gutukana cyangwa guhohotera abandi bana.

Yahamagariye abantu bose bagezweho n’iri hohoterwa kudaceceka, ko ahubwo bakwiye kwihutira kubigeza kuri Polisi ibegereye kugirango byibura ukora iryo hohotera agaragarizwe ko inzego z’umutekano zifite amakuru ku bikorwa bibi akora.

Ingingo ya 240 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ihanisha uwahamwe n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye igifungo kuva ku mezi atatu kugeza ku mezi atandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages