00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Yasabirizaga yigize ufite ubumuga bwo kutabona atahurwa n’abaturanyi be

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 4 June 2015 saa 05:56
Yasuwe :

Bizumuremyi Emmanuel utuye mu Kagari ka Katabaro Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge yatahuwe n’abaturanyi be arimo gusabiriza yigize nk’ufite ubumuga bwo kutabona kandi bamuzi neza ko ntabwo afite.

Hari kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena ubwo uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, abaturanyi be bamusanze ahitwa kwa Mutwe, Murenge wa Rwezamenyo, aho yasabirizaga yigize nk’ufite ubumuga bwo kutabona.

Kanamugire Antoine, umwe mu batahuye Bizumuremyi arimo gusabiriza, yatangarije IGIHE ko yatunguwe cyane ubwo yongeraga kubona umuturanyi we ari gusabiriza yigize utabona kandi asanzwe abona.

Avuga ko atari ubwa mbere amuboneye uretse ko hari igihe yumvaga bivugwa ariko akagira ngo ni amagambo y’abantu baba bashaka kumusebya.

Yagize ati “Mbere nagize ngo baramubeshyera kuko hari n’undi muntu wigeze kubona ansuhuje ambwira ko amuzi akiri impumyi asabiriza, ndamuhakanira ariko noneho nanjye ndabyiboneye ni na yo mpamvu ambonye agahita ahaguruka akagenda”.

Nyuma y’uko afunguye amaso buke buke akabona abaturanyi be agahita ahaguruka akagenda, ari na cyo cyeretse abari aho ko atahuwe, yanze kugira byinshi atangariza Umunyamakuru wa IGIHE ngo kuko yari ashungerewe nk’umujura, ariko agira ati “Ariko se hari uwo nibye, icyo mukwiye kumenya n’uko buri wese yanyagirwa kuko isi idasakaye”.

Thamimu Hakizimana


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages