Hari kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Kamena ubwo uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, abaturanyi be bamusanze ahitwa kwa Mutwe, Murenge wa Rwezamenyo, aho yasabirizaga yigize nk’ufite ubumuga bwo kutabona.
Kanamugire Antoine, umwe mu batahuye Bizumuremyi arimo gusabiriza, yatangarije IGIHE ko yatunguwe cyane ubwo yongeraga kubona umuturanyi we ari gusabiriza yigize utabona kandi asanzwe abona.
Avuga ko atari ubwa mbere amuboneye uretse ko hari igihe yumvaga bivugwa ariko akagira ngo ni amagambo y’abantu baba bashaka kumusebya.
Yagize ati “Mbere nagize ngo baramubeshyera kuko hari n’undi muntu wigeze kubona ansuhuje ambwira ko amuzi akiri impumyi asabiriza, ndamuhakanira ariko noneho nanjye ndabyiboneye ni na yo mpamvu ambonye agahita ahaguruka akagenda”.
Nyuma y’uko afunguye amaso buke buke akabona abaturanyi be agahita ahaguruka akagenda, ari na cyo cyeretse abari aho ko atahuwe, yanze kugira byinshi atangariza Umunyamakuru wa IGIHE ngo kuko yari ashungerewe nk’umujura, ariko agira ati “Ariko se hari uwo nibye, icyo mukwiye kumenya n’uko buri wese yanyagirwa kuko isi idasakaye”.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO