Uyu Mugore w’abana Babiri usanzwe uzwiho kuba ari umutubuzi mu Mujyi wa Kigali kuri Sulfo ahakunze guhagarara Tagisi zijya mu Gatsata nk’uko bamwe mu bamuzi babivuga, bemeza ko yatunguwe anakorwa n’isoni cyane ubwo yashakaga kwiba umufaransakazi Lap Top ye amushutse, ariko akaza gutungurwa no kumva amubwiye amwe mu magambo y’ikinyarwanda atakekaga ko yaba azi.
Kamikazi Queen ucuruza imyenda y’abagore mu Mujyi avuga ko uyu mugore yashatse gutwara ishakoshi y’uyu muzungukazi yari irimo Lap Top, ariko akamusaba ko ayisubiza hasi vuba na bwangu kandi abimubwira mu Kinyarwanda.
Yagize ati “Twe twashakaga guha uyu muzungu amakanzu adozwe mu bitenge ariko uriya mukobwa ubwo twari twarangariye kumwereka ubwoko bw’imyenda yatujijishije yigira nk’aho baziranye, ni ko gufata isakoshi ye agiye kuyijyana, undi ahita amusaba kuyitereka hasi kandi abivuga mu Kinyarwanda”.
Akomeza avuga ko nyuma y’uko uyu mugore ayiterekeye hasi, umuzungukazi yamwegereye amubaza ibibazo mu Kinyarwanda agira ati “Isakoshi yanjye wari uyijyanye hehe? wari ugiye kuyikoresha iki? Uragira ngo sinzi ko n’abagore b’i Kigali harimo abasigaye biba?”.
Ubwo uyu mwera yasubizwagwa isakoshi ye yanze kugira icyo atangariza IGIHE ahita asohoka afite umujinya nta n’ikintu aguze.
Uwimana wari ugiye kwiba, bikaba bivugwa ko yahise akorwa n’ikimwaro cyane nyuma y’aho atamarijwe n’uyu mufaransakazi ku buryo n’abagore bacuruza imyenda bashatse kuhita bamujyana kuri Polisi, ariko abasaba imbabazi ababwira ko atanzongera na rimwe.
Gusa bamwe mu bamenyereye Umujyi wa Kigali bemeza ko abatekamutwe b’igitsina gore bamaze kwiyongera, ahanini bakaba biking icyizere bakunze kugirirwa ahanini biturutse ku buranga bwa bon a kamere baremanywe.



















TANGA IGITEKEREZO