Ayo mabwiriza yasohotse mu igazeti ya Leta n°44 yo ku ya 02/11/2015, ashyiraho ikigo cy’Umujyi wa Kigali cyakira, gicumbikira kandi kikanasuzuma abantu bafite imyitwarire ibangamira ituze ry’abaturage, mbere y’uko batoranywa bakoherezwa ahandi cyangwa bakagifashirizwamo by’igihe gito, KRTC (Kigali Rehabilitation Transit Center)
Bisobanurwa ko imyitwarire ibangamira ituze n’umutekano w’abaturage: bivuga ingeso n’imyitwarire mibi nk’uburaya, gukoresha ibiyobyabwenge, gusabiriza, ubujura, gukina urusimbi, ubucuruzi bw’akajagari, n’indi myitwarire yashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Icyo kigo cyahawe inshingano z’ibanze nkuru icyenda zirimo;
Kwakira no kwandika mu gitabo cyabugenewe umwirondoro wa buri muntu, n’ibikorwa yafatiwemo bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage n’uburyo yabikoraga
Gutunga abafatiwe mu bikorwa bibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage, kubaha ubujyanama mu by’ubuzima no korohereza abafite ibibazo by’amategeko kubona ubujyanama mu by’amategeko;
Gutegura uko boherezwa aho itsinda ryasanze ari ho habafasha kugira imibereho n’ubuzima biboneye.
Gutegura gahunda y’inyigisho n’ibiganiro bigenewe abakiriwe n’ikigo.
Kwita ku isuku, umutekano, gufata ingamba zose zikumira indwara n’ibyorezo mu kigo, no gufasha guhinduka abo itsinda ryasanze nta handi bakoherezwa.
Gutegura uko bajya mu myitozo ngororangingo n’imyidagaduro nko kubyina, itorero, gukina igisoro, kuririmba n’ibindi byabafasha kwidagadura.
Ikigo kigomba kugira ibyo kurya bikwiye birimo intungamubiri z’ibanze n’amazi meza ahagije yo kunywa.
Gushyiraho gahunda n’amabwiriza y’imikorere; 9° Gukora indi mirimo iyo ari yose yafasha mu guhindura imyitwarire y’uwashyikirijwe Ikigo cya KRTC.
Ayo mabwiriza kandi anateganya ko umuntu wakiriwe nacyo afite uburenganzira; ku suku ku mubiri, ku myambaro n’aho aryama no kugira uburenganzira bwo kuvurwa igihe cyose arwaye; Uburenganzira bwo kudatotezwa cyangwa gukorerwa ivangura iryo ari ryo ryose; Uburenganzira bwo gutanga inama n’ibitekerezo no kugaragaza ibitagenda neza mu guhindura imyitwarire; Uburenganzira bwo gusurwa, kumenya amakuru, gusenga no kwidagadura; Uburenganzira ku ibintu bye byose byafatiriwe, uretse ibifitanye isano n’ibyakoreshejwe mu myitwarire ibangamiye ituze n’umutekano w’abaturage no kudahanishwa ibihano bikomeretsa cyagwa bibabaza umubiri.
Icyakora ayo mabwiriza anateganya ibyo uwakiriwe mu kigo KRTC atemerewe; Gutunga telefoni atabiherewe uburenganzira n’umuyobozi w’ikigo, Gusohoka mu kigo atabiherewe uruhushya n’umuyobozi w’ikigo, Gutunga no kwinjiza mu Kigo ibikoresho, ibiribwa cyangwa ibinyobwa atabiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’Ikigo, Kwanga gukurikiza gahunda zateguwe n’ikigo.
Aya mabwiriza ateganya ko mu gihe abakiriwe mu Kigo bafatanywe ibyo bitemewe, Ikigo kirabifatira, kikazabisubiza nyirabyo igihe asezerewe, uretse ibyangirika nk’ibiribwa n’ibinyobwa ikigo gishobora kujugunya.



















TANGA IGITEKEREZO